Iterambere ry’u Rwanda rirarushaho kwihuta bishingiye ku miyoborere myiza Igihugu gifite ndetse n’ingamba zifatwa zigamije kwihutisha iryo terambere.
Umutekano uri mu biha isura nziza u Rwanda bigatuma abarutuye n’abarugenda bisanzura nta mususu,uyu mutekano ni nawo utuma abashoramari bashora imali yabo nta kwikandagira.
Muri uru rwego ibigo byigenga bicunga umutekano bigira uruhare rukomeye kugirango iyi ntego ibashe kugerwaho,ku isonga twavuga nka Excellente Investment Company itanga serivisi z’umutekano.
Mu kiganiro twagiranye na Bwana Mugisha Elie umuyobozi wungirije ishinzwe ibikorwa muri Excellent Investment Company yavuze ko batangiye mu mwaka wa 2011 bakaba bacunga umutekano mu bigo bya Leta,ibyigenga ndetse n’abandi bantu ku giti cyabo baba bifuza iyo serivisi.

Avuga ko bafite abarinzi bahiguwe ku buryo baba bafite ubumenyi buhagije bikabafasha kuzuza inshingano zabo,ibi kandi bikaniyongera ku bikoresho by’ikoranabuhanga bifashisha mu kazi kabo.
Bwana Mugisha kandi avuga ko bishimira imikoranire yabo ya buri munsi na Polisi y’igihugu.
Yagize ati “mu mikorere yacu ya buri munsi dukorana na Polisi y’igihugu cyane ko ari nayo ifite mu nshingano kugenzura imikorere y’ ibigo byigenga bicunga umutekano,ku ruhande rwacu dufite ikigo dutangiramo amahurwa y’abarinzi mbere yuko binjira mu kazi,abo barinzi bamara amezi hagati y’atatu n’ane iyo bayasoje Polisi niyo iza kureba ubumenyi bafite niba buhagije ku buryo batangira akazi”.
Mugisha yongeraho ko bishimira kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu dore ko bamaze guha akazi abantu benshi biganjemo urubyiruko narwo kandi rwiteje imbere ku buryo bugaragara.
Kugeza Ubu muri Excellent investment Company bafite abakozi babarirwa mu 1400.