Home INKURU ZIHERUKA Polisi yatangaje ko yataye muri yombi abantu 800 bakekwaho ibyaha by’ubujura mu mezi 2 ashize

Polisi yatangaje ko yataye muri yombi abantu 800 bakekwaho ibyaha by’ubujura mu mezi 2 ashize

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu 800 bakekwaho ibyaha by’ubujura mu mezi abiri ashize, barimo 10% by’abaheruka kuva mu bigo bishinzwe igororamuco.

Ubujura bwabanje kuvugwa cyane mu bice by’imijyi, ariko mu mezi make ashize abantu benshi mu nguni z’igihugu wumva babataka ubujura bw’ibyo batunze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabwiye RBA ko ubu bujura buri gukorwa n’abana bavuka ntibitabweho, bagakurira ku mihanda, abata amashuri bakajya mu biyobyabwenge n’abandi, kandi ngo abenshi bafite imiryango bakomokamo.

Ati “Hari bamwe mu rubyiruko badashobora kugira icyo bakora, birirwa bahagaze atari uko babuze icyo bakora, kuko bashobora gukora imirimo y’amaboko. Abo barimo abatarigeze bagera mu ishuri, abarigezemo bakarita, n’abarangije kwiga bakajya mu mijyi. […] Izo nsoresore zirirwa zihagaze ku muhanda zireba abantu bagiye gukora, ku mugoroba zigashaka kubashikuza.”

CP Kabera yavuze ko mu bamaze gutabwa muri yombi 19% ari abana bari munsi y’imyaka 18, abagera kuri 61% bafite hagati y’imyaka 19 na 30, naho 20% basigaye bafite hejuru y’inyaka 30.

Ati “Ni insoresore bari mu myaka y’urubyiruko ndetse n’abari munsi y’imyaka 18. Ikindi kigaragara ni uko hari abantu bavuye mu bigo ngororamuco bitandukanye haba Iwawa na Nyamagabe mu mezi abiri ashize bagera ku 4000, aho usanga 10% bongeye bagafatirwa muri ibyo byaha byo kwiba, nubwo bari bavuye kugororwa no kugirwa inama, nubwo bari baragiye kwiga ibintu bitandukanye bishobora kubafasha mu buzima bwabo gukora akazi.”

CP Kabera avuga ko abantu bari gufatwa harimo n’abavuye muri gereza banamazeyo igihe kirenga imyaka ibiri, bityo ngo hari abantu bakomeje kwinangira banze kugororoka.

Polisi ivuga ko umuzi ukomokaho ubu bujura ari uburere budahagije abana bahabwa, amakimbirane mu miryango n’ibindi.

CP Kabera yavuze ko mu bushakashatsi Polisi yakoze ku bantu banditse ubutumwa bavuga ko hari ubujura bwakozwe, yasanze butagikorwa n’umuntu umwe, ahubwo ari amatsinda yitwaza ibikangisho birimo n’intwaro gakondo ngo bakange abo bagiye kwiba.

Ati “Bitandukanye na mbere aho byagaragaraga ko byakorwaga n’umuntu umwe ku giti cye, ugasanga ari marine yagushikuje, ariko icyagaragaye ni uko ubu izo nsoresore zibikora nk’agatsiko, ugasanga ni batatu, batanu cyangwa 10. Iyo ari insoresore ebyiri cyangwa eshatu zambuye telefone cyangwa se wanagira ngo uziyake zikagukanga, usanga ari cyo kintu cyateye abantu ubwoba.”

Yanavuze ko ikibazo gihari ari uko usanga ari abantu baba bagendagenda ku buryo utamenya aho ubashakira.

CP Kabera yavuze ko kugira ngo ubujura bukomeje kuvugwa buhashywe burundu, byaba byiza hashyizweho irondo ry’umwuga mu bice byose by’igihugu.

Polisi ivuga ko camera zo ku mihanda zizwi nka ‘CCTV camera’ zashyizweho zikora neza ku buryo n’abafatwa benshi zibigiramo uruhare, ariko igasaba abaturage kujya batanga amakuru byihuse kugira ngo ababigerageje bafatwe vuba.

Amategeko y’u Rwanda agena ko muntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 168 yo iteganya ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenze 5.000.000 Frw.

Related Articles

Leave a Comment