Zhang Zhan w’imyaka 37 yatawe muri yombi mu kwezi kwa gatanu arashinjwa gutangaza amakuru kuri coronavirusi ubwo yatangiraga kugaragara muri Wuhan ibi ngo byaje guteza imyivumbagatanyo mu baturage ,akaba yarakatiwe imyaka ine.
kuva yafungwa yakomeje kwiyicisha inzara agaragaza akarengane ndetse abunganizi be batangaza ko ubuzima bwe butameze neza.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikunze gutunga agatoki igihugu cy’ubushinwa mu kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.