Home INKURU ZIHERUKA Inkongi yibasiye inyubako ya Polisi ku Muhima.

Inkongi yibasiye inyubako ya Polisi ku Muhima.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ikoreramo icyicaro gikuru cy’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu byumba bibiri byo ku gice cyo hejuru ku gicamunsi cyo ku Cyumweru yazimijwe itarangiza byinshi.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga iyo nyubako ikikijwe n’imyotsi myinshi bamwe bakeka ko haba hangiritse ibintu byinshi bitewe n’uburyo iyo nkongi bamwe babonaga ifite ubukana.

Polisi y’u Rwanda yahise itangaza ko itsinda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahise rihagoboka iyo nkongi imaze gufata ibyumba bibiri hakumirwa ko yafata ahandi cyangwa ngo igire umuntu ihungabanya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yatangaje ko hatahise hamenyekana icyateye iyi nkongi, gusa bakeka ko byaba byaraturutse ku muriro w’insinga z’amashanyarazi.

Yagize ati: “Inkongi yabaye ni byo koko yafashe ibyumba bibiri, ariko ishami rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y’umuriro riratabara rirahazimya.”

CP Kabera avuga ko iyi nkongi yangije ameza n’intebe byari mu biro gusa, ngo nta bindi bintu byangiritse kuko bahise bayizimya itarafata inzu yose.

Yabwiye Abanyarwanda ko badakwiye kugira impungenge ku bintu byaba byangiritse kuko ibijyanye n’impushya zo gutwara ibinyabiziga bibikwa mu Busanza bitabikwa ku Muhima.

CP Kabera yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda kwirinda icyateza inkongi, asaba ko abahura n’ikibazo cy’inkongi bakwihutira guhamagara kuri nomero 111, 0788311224, cyangwa 0788311120.

Related Articles

Leave a Comment