Home Inkuru Nyamukuru Perezida Kagame yashimye umuhate waranze Ingabo z’u Rwanda mu 2022, yunamira abaguye ku rugamba

Perezida Kagame yashimye umuhate waranze Ingabo z’u Rwanda mu 2022, yunamira abaguye ku rugamba

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida Paul Kagame yashimye umuhate, ikinyabupfura n’ubunyamwuga byaranze abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda mu 2022 ndetse yihanganisha imiryango n’inshuti z’abaguye ku rugamba muri uyu mwaka.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu butumwa bwo kwifuriza umwaka mushya muhire wa 2023 yageneye abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Muri ubu butumwa bwashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022, Perezida Kagame yavuze ko “yifuirza umwaka mushya muhire wa 2023, abagore n’abagabo bari mu Ngabo z’u Rwanda, izindi nzego z’umutekano ndetse n’imiryango yabo muri rusange.”

Yakomeje avuga ko mu gihe abatuye Isi bagana ku mpera z’umwaka wa 2022 “ashima imyitwarire ntangarugero, gukora cyane ndetse n’ubunyamwuga abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda bagaragaza mu gusohoza inshingano zabo z’ibanze zo kurinda abaturage n’imbibi z’u Rwanda.”

Perezida Kagame yagaragaje ko yishimira kuba aka kazi k’abagize inzego z’umutekano bagafatanya n’izindi nshingano zo gukemura ibibazo bitandukanye byugarije Abanyarwanda nk’uburyo bwo kugera ku mahoro arambye.

Yashimye kandi uburyo abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda bakomeje no kugira uruhare mu kugarura amahoro hirya no hino muri Afurika.

Ati “hirya y’imipaka yacu, Ingabo z’u Rwanda n’abagize inzego z’umutekano bagize uruhare mu guhangana n’ibibazo biri mu bihugu by’abafatanyabikorwa bacu muri Afurika binyuze mu bufanye bw’ibihugu, by’umwihariko barwanyije iterabwoba muri Mozambique ndetse bagira uruhare mu kuzana amahoro n’ituze muri Centrafrique.”

“Abasirikare bacu bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bakomeje guhagararira u Rwanda neza, aho mu buryo buhoraho bagaragaza indangagaciro z’ibyo twemera. Ndashaka kubashimira mwese kuba mukomeje gutera ishema igihugu cyacu.”

Perezida Kagame yavuze ko azi neza ko bitoroshye kuba abasirikare b’u Rwanda bari hirya no hino batazabasha kwifatanya n’imiryango yabo mu kwizihiza iminsi mikuru.

Ni ibihe bije hari abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda bari mu kazi hirya no hino nko muri Mozambique aho bagiye kurwanya ibikorwa by’iterabwoba ndetse no muri Centrafrique aho bari mu kazi ko kugarura amahoro.

Ati “Kuri bari mu butumwa bwa kure yo mu rugo ntabwo byoroshye kuba kure y’abo mukunda muri ibi bihe by’umwaka. U Rwanda ruha Agaciro ubwo bwitange bwanyu ntagereranywa.”

Yakomeje avuga ko yifatanyije n’imiryango y’abasirikare b’u Rwanda baguye ku rugamba muri uyu mwaka.

Ati “Ndunamira bagenzi bacu bagiye ku bwo kwitanga bakorera igihugu cyacu n’Isi muri uyu mwaka wa 2022. Ndihanganisha imiryango yabo ndetse nkabizeza ko ubuyobozi bw’igihugu n’Abanyarwanda bari kumwe namwe.”

Mu gusoza ubu butumwa, Perezida Kagame yavuze ko umwaka utaha inzego z’umutekano z’u Rwanda zikwiriye gukomeza guharanira kubungabunga ubusugire bw’igihugu cyabo hagamijwe kurinda ibyagezweho mu bukungu n’imibereho myiza.

Ubu butumwa bwa Perezida Kagame ku bagize inzego z’umutekano buje mu gihe Abanyarwanda n’abatuye Isi muri rusange bitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 2023.

Related Articles

Leave a Comment