Home Inkuru zamamaza Nkuko bisanzwe Sina Gerard yiteguye kubagezaho ibishya muri iri murikagurisha mpuzamahanga.

Nkuko bisanzwe Sina Gerard yiteguye kubagezaho ibishya muri iri murikagurisha mpuzamahanga.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Nkuko bisanzwe buri mwaka u Rwanda rutegura imurikagurisha mpuzamahanga rikitabirwa n’abacuruzi baturuka mu bihugu bitandukanye ndetse n’abo mu Rwanda muri abo ntihajya haburamo Sina Gerard(Nyirangarama)umuyobozi wa Entreprise URWIBUTSO.

Sina Gerard wamenyekanye nka Nyirangarama akomeje kuza ku isonga muri ba rwiyemezamirimo bateza imbere igihugu cyane cyane ahereye ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi,ibi binatuma ahanga imirimo itandukanye ituma abantu benshi babona akazi,Muri iri mukagurisha ryatangiye taliki 26 Nyakanga, Sina Gérard ni ubundi yahaserukanye umucyo kuko uhasanga ibicuruzwa bye byose hiyongereyemo n’ibindi bishya yashyize bwa mbere ku isoko ,muri ibyo bicuruzwa bishya birimo ‘Umutobe w’Agashya’ ukoze mu gisheke wiyongera ku yindi yari isanzwe ikoze mu mbuto zitandukanye zirimo amatunda, inkeri na karoti.

Mu bindi bakoze biteguye kumurikira abitabiriye iri murikagurisha harimo umuti wo gusukura intoki (sanitizer) n’isabune yo gukaraba yitwa ‘Akingenzi’.

Ibicuruzwa byose bya Sina Gérard murabisanga mu imurikagurisha
Ibicuruzwa bya Sina Gérard bikundwa na bose
Divayi Akarusho nugera mu imurikagurisha ntutahe utayitahanye
Ibyiza bya akabanga bizwi na bose
BYOSE NI KURI NYIRANGARAMA

Abagana imurikagurisha nabo bishimira serivisi nziza bagezwaho na Sina Gérard kubera imitegurire n’Abakozi b’abanyamwuga bita ku bakiriya n’abaganga.

Imurikagurisha Mpuzamahanga riri kubera i Gikondo ahazwi nko kuri ‘Expo Ground’ ryatangiye ku wa 26 Nyakanga 2022. Rifungura saa Tatu z’igitondo rigafunga saa Yine z’ijoro mu minsi y’ imibyizi mu gihe mu mpera z’icyumweru rifunga saa Sita z’ijoro.

Related Articles

Leave a Comment