Home INKURU ZIHERUKA Kicukiro:hatashywe ku mugaragaro inzu ziciriritse 52 (affordable houses) zubatswe mu mushinga w’ikigo See Far Housing Ltd.

Kicukiro:hatashywe ku mugaragaro inzu ziciriritse 52 (affordable houses) zubatswe mu mushinga w’ikigo See Far Housing Ltd.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, akagari ka Kabeza mu mudugudu wa Juru, hatashywe ku mugaragaro inzu ziciriritse 52 (affordable houses) zubatswe mu mushinga w’ikigo See Far Housing Ltd.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu ku ya 7 Nyakanga 2022 wari witabirirwe n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’Ikigo See Far Housing Ltd n’abandi banyacyuhabiro.

Izi nzu zizatuzwamo imiryango itandukanye yubatse mu byiciro binyuranye birimo izigizwe n’icyumba kimwe, izifite ibyumba bibiri, izigizwe n’ibyumba bitatu ndetse n’izifite ibyumba bine.

Ifite icyumba kimwe izajya igurwa miliyoni 20 Frw naho inzu ifite ibyumba bine izajya yishyurwa miliyoni 95 Frw.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri SFH Ltd, Eric Kalisa Salongo, yavuze ko binyuze mu mikoranire n’amabanki atandukanye, abashaka gutura muri izi nyubako hari uburyo bwagenwe bwo kuborohereza kuyishyura.

Yagize ati “Mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda twahisemo kubaka inzu mu byiciro bitandukanye harimo izo mwabonye zifite ibyumba birutanwa kugira ngo buri wese mu rwego rwe abashe kwigurira inzu mu bushobozi bwe.”

Yakomeje avuga ko kuba iyi sosiyete iri gukora ibikorwa byo gutuza neza abaturage bigira akamaro mu buryo butandukanye.

Ati “Usibye kuba turi kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’imiturire n’amacumbi make mu mujyi wa Kigali, hano dukoresha abakozi barenga 250 ku munsi, urumva ko tugira uruhare mu iterambere ryabo.”

Iyi gahunda yunganira iya Leta y’u Rwanda yo kugira ngo haboneke inzu nziza kandi ziciriritse.

Umuyobozi wungirije mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Niyonkuru Zephanie, yavuze ko mu bijyanye n’ubwubatsi hari gahunda Leta yashyizeho zo gukurura abashoramari mu gushora imari yabo mu Rwanda.

Yagize ati “Muri aya mazu meza kandi adahenze atuzwamo abagiye gutunga inzu bwa mbere dutanga inyunganizi mu korohereza abashoramari nko kubakuriraho imisoro imwe n’imwe. Ibi bituma umubare w’amazu akenewe agenda yiyongera.”

Yasabye ko hakongerwa ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera bashora imari mu Rwanda, muri ibi bikorwa na leta igatanga ubwunganizi baharanira iterambere ry’umuturage no kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr. Mpabwanamaguru Merard, yavuze ko abaturage bakeneye gutura ariko na none bazigamira ubutaka abazabuturaho mu hazaza n’ibindi bikorwa.

Ati “Iki ni igisubizo mu kubona inzu kikaba n’igisubizo ku mikoreshereze myiza y’ubutaka bw’umujyi kuko abaturage bakomeza kwiyongera uko bukeye ariko ubutaka bwo ntibwiyongere.”

Yakomeje agira ati “Nk’umujyi wa Kigali dukora ubukangurambaga ku bashoramari kugira ngo bazishore mu kubaka inzu zicumbikira imiryango myinshi cyane inzu ziciriritse zishobora gutungwa n’abantu b’amikoro make.”

Inzu zubakwa muri ubu buryo ziba zigenewe abagiye gutunga inzu bwa mbere ndetse hagashingirwa ku byo umuntu yinjiza n’ubushobozi bwo kuzitaho mu gihe zatangiye guturwamo.

Ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, See Far Housing Ltd iteganya ko kugeza mu mwaka wa 2024 izaba imaze kubaka inzu ziciriritse 250 yiyongera kuri izi zatashywe.

Izi nzu zatashywe kuri uyu wa GatandatuZirimo ibikoresho bigezwehoIzi nyubako zubatswe na See Far Housing LtdIzi nyubako zatwaye asaga miliyari 4 FrwNi inzu zirimo ibikoresho byose bigezwehoIzi nzu zirimo izifite icyumba kimwe kugeza kuri bineUbwiherero n’ubwogero byubatswe mu buryo bugezwehoUmuyobozi ushinzwe ibikorwa muri SFH Ltd, Eric Kalisa Salongo, asobanura imiterere y’izi nzu

Related Articles

Leave a Comment