Home INKURU ZIHERUKA Kayonza: bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya inyama z’inka yipfushije.

Kayonza: bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya inyama z’inka yipfushije.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Abaturage 42 bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwili, bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya inyama z’inka yipfushije ubuyobozi bukayihamba, ariko bo bakayitaburura bakayibaga bakayirya.

Aba baturage ni abo mu midugudu ya Rugeyo na Gisunzu iherereye mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize aribwo inka y’umuturage yipfushije, umukozi w’umurenge ushinzwe ubworozi ngo yarahageze afatanya n’abaturage kuyitaba ababuza kuyirya ngo kuko yabatera ikibazo.

Akiva aho ngo abaturage bahise bayitaburura inyama zayo barazoza batangira kuzicuruza ndetse zigurwa na benshi bo mu midugudu ibiri itandukanye.

Abaziriye ngo ntibahise bagira ibibazo ako kanya ahubwo ngo kuva ku wa Mbere nibwo batangiye kurwara mu nda bamwe banacibwamo mu buryo bukomeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwili, Nsoro Bright, yabwiye IGIHE ko kuri ubu abaturage bagera kuri 42 aribo bamaze kujyanwa kwa muganga nyuma yo kugira ibibazo batewe n’izo nyama.

Ati “Abagiye kwa muganga ni 42, abagera kuri 20 bavuwe barataha abandi 22 bo barakitabwaho n’abaganga bo ku Kigo Nderabuzima cya Kageyo.”

Yasabye abaturage gukomeza kwirinda kurya inyama zitapimwe kandi bakubahiriza inama bagirwa n’abashinzwe ubworozi ngo kuko aribo baba bazi impamvu bababujije kuzirya.

Ati “Ntawe uba uzi inka ngo yishwe n’iki, hari ubwo inka irwara ugasanga imaze igihe ivurwa iterwa imiti, ya miti myinshi yatewe ugasanga niyo iyigizeho ingaruka ku buryo uriye za nyama zishobora kuguhumanya. Ibi rero nibyo bituma tubwira abaturage bacu kugura inyama mu maguriro yemewe aho kuzigura mu bantu babaze cyangwa bazigurisha mu buryo butazwi.”

Kuri ubu abaturage bose bariye ku nka yipfushije bimwe mu bimenyetso bari kugaragaza ni ukurwara mu nda, kuruka, guhitwa n’ibindi bagiye bahuriraho.

Related Articles

Leave a Comment