Home Inkuru Nyamukuru Abasirikare bakuru bane bazamuwe mu ntera na Perezida Kagame.

Abasirikare bakuru bane bazamuwe mu ntera na Perezida Kagame.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abajenerali batatu bava ku ipeti rya Brigadier General bashyirwa ku ipeti rya Major General naho umwe ava ku ipeti rya Colonel agirwa Brigadier General.

Abahawe ipeti rya Major General ni Vincent Nyakarundi uyobora urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, Willy Rwagasana uyobora umutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu na Ruki Karusisi uyobora umutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Force).

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Ronald Rwivanga yakuwe ku ipeti rya Colonel ashyirwa kurya Brigadier General, nkuko itangazo rya RDF ribigaragaza.

Muri Nzeri 2019 nibwo Major Vincent Nyakarundi yagizwe umuyobozi w’urwego r’ubutasi bwa gisirikare. Ipeti rya Brigadier General yarihawe muri Mutarama 2018.

Icyo gihe nibwo Willy Rwagasana uyobora umutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu (Republican Guard) yazamuwe ahabwa ipeti rya Brigadier General.

Karusisi Ruki yahawe ipeti rya Brigadier General mu Ugushyingo 2019 ari nabwo yahabwaga kuyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe, Special Operations Force.

Muri Kamena 2021 nibwo Ronald Rwivanga yazamuwe ku ipeti rya Lt Colonel agirwa Colonel. Mu Ukuboza 2020 nibwo yagizwe Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.

Related Articles

Leave a Comment