Home Inkuru Nyamukuru Perezida Kagame yambitse impeta y’ishimwe babiri bahoze mu ngabo za Ghana bari muri MINUAR.

Perezida Kagame yambitse impeta y’ishimwe babiri bahoze mu ngabo za Ghana bari muri MINUAR.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida Kagame yambitse impeta y’ishimwe abasirikare babiri bari bafite Ipeti rya ‘General’ ubwo bari mu Ngabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga Amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, mu rwego rwo kubashimira ubwitange bagaragaje mu kurinda abasivili mu bihe bibi.

Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo ku wa 4 Nyakanga 2022, ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 28, Umunsi Mukuru wo Kwibohora.

Abahawe imidali ni Gen. Henry Kwami Anyidoho wari Umuyobozi w’Ingabo za Ghana zari muri MINUAR na Gen. Joseph Null and Ikra wari Umuyobozi wa Batayo y’Ingabo za Ghana.

Gen. Henry Kwami Anyidoho yashimiwe ko yabaye intangarugero mu buyobozi akanagira amhitamo meza ubwo yafataga icyemezo cy’uko Ingabo za Ghana zikomeza kurinda abasivili mu gihe izo mu bindi bihugu zari zihisemo gutaha.

Gen. Joseph na we yagaragaje ubwitange yiyemeza ko ingabo yari ayoboye zikomeza gucungira umutekano ibihumbi by’abasivili bari bazihungiyeho.

Gen. Anyidoho yavuze ko yishimiye kwambikwa uyu mudali kandi ko awutuye intwari zatanze ikiguzi gihanitse kugira ngo u Rwanda rugire amahoro hamwe n’Abanye-Ghana n’Abanyarwanda babuze ubuzima bwabo.

Ati “Loni yasabaga ko ubutumwa bwayo bufungwa mu Rwanda hose bitewe n’ibihe by’umutekano muke. Naribwiye ubwanjye nti “Nk’Umunyafurika uri ku rwego rwa General wagize uruhare muri ubu butumwa, ntidushobora gutera u Rwanda umugongo. Iki ni cyo gihe nyacyo Abanyarwanda badukeneye kurushaho. Narabisabye Guverinoma ya Ghana yemera ko bakomeza kubungabunga umutekano w’abantu mu gihe ibihe byari bigoye.”

Yakomeje ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere nubwo rwanyuze mu mateka mabi avuga ko mu minsi mike ageze mu gihugu yabashije gutembera hirya no hino akihera amaso iby’izo mpinduka.

Ati “Ndashimira Abanyarwanda basize inyuma ibyabaye bakubaka igihugu cyabo hamwe batitaye ku mateka yabo. Ndashima ukwigira kw’Abanyarwanda. Ndashima ubuyobozi bwiza bakomeje kunezererwa.”

Yongeyeho ko ibyo Abanyarwanda banyuzemo atari bo bonyine byasigiye isomo ahubwo n’Isi yose ikwiye kuzirikana ko guharanira amahoro ari yo nkingi y’iterambere anagira inama abayobozi ku Mugabane wa Afurika kuba ari byo bimakaza ibihe byose.

Ati “Nidukerensa amahoro tukayatakaza nta wuzayadushakira. Nta muntu wari uri hano ngo ayashake mu 1994.”

Perezida Kagame yashimye umuhate w’aba bajenerali bari mu kiruhuko cy’izabukuru kuba batarageze ikirenge mu cy’abandi bahunze cyangwa bagacyurwa n’ibihugu byabo, ahubwo bagahitamo kuguma mu Rwanda kandi bagakora igikwiye.

Yavuze ko hashize igihe kirekire u Rwanda rutekereza kubashimira nk’uko rwagiye rubikorera n’abandi mu bihe bitandukanye.

Ati “Ndabashimira ubwitange n’umurava mwagaragaje aho abandi bahunze cyangwa bagatwarwa na guverinoma zabo bagatererana Abanyarwanda. Aba bajenerali bo bahisemo kuhaguma bakomez akuyobora abantu babo [abagabo n’abagore] kandi bakora igikwiye.”

“Binyuze muri mwe, turashima Guverinoma n’Abanye-Ghana ku bw’iki cyemezo. Batayo y’Abanya-Ghana yakijije ubuzima bw’abatari bake mu bihe bibi. Nta musirikare n’umwe mu babigizemo uruhare udafite ibikomere bitagaragara ku mutima we uyu munsi.”

Ghana yari ifite abasirikare bagera kuri 850 mu Ngabo za MINUAR zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Gen Henry Kwami Anyidoho, ni we wari wungirije General Romeo Dallaire ku buyobozi bw’izo ngabo.

Aba basirikare bo muri Ghana bahawe impeta y’ishimwe izwi nk’Indengabaganizi. Iyi ni impeta y’ishimwe y’ubwitange iteye nk’uruziga, mu mpeta hagati harimo inyenyeri y’inguni eshanu irimo uruziga rugaragaramo umuheto ufite imyambi ibiri.

Umuheto usobanura ikimenyetso kigaragaza ubutwari bwo kwitangira no kurengera abandi n’igihugu. Imyambi isobanura ikimenyetso cy’imbaraga zikoreshwa mu kwitangira n’abari kure naho inyenyeri y’inguni eshanu isobanura ikimenyetso cyo kwitangira abandi mu byerekezo byose.

Ibikubiye muri iyi mpeta y’ubwitange bisobanura kwitanga, kurokora ubuzima bw’abandi byaba ngombwa ugahara ubuzima bwawe.

Indengabaganizi ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakoze ibikorwa mu buryo bw’intagarugero birimo ubwitange buhebuje, batitaye ku buzima bwabo kugira ngo bakize ubuzima bw’umuntu umwe cyangwa benshi.Gen. Joseph Null and Ikra na we yambitswe impeta y’ishimwe hazirikanwa uruhare yagize mu kurinda umutekano w’abasivile bari batereranwe n’izindi ngabo z’abanyamahangaGen Henry Kwami Anyidoho yambikwa impeta y’ishimwe na Perezida KagameAba basirikare bo muri Ghana bahawe impeta y’ishimwe izwi nk’IndengabaganiziPerezida Kagame yashimye umuhate w’aba bajenerali bari mu kiruhuko cy’izabukuru kuba batarageze ikirenge mu cy’abandi bahunze cyangwa bagacyurwa n’ibihugu byabo mu gihe cya Jenoside.

Related Articles

Leave a Comment