Home INKURU ZIHERUKA Kamonyi: Batanu bafatiwe mu bucuruzi bw’ amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko.

Kamonyi: Batanu bafatiwe mu bucuruzi bw’ amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kamonyi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze, kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Gicurasi, yafashe abagabo batanu bakurikiranyweho gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti batabifitiye uruhushya.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Gahungeri, Akagali ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye muri kariya gace.

Yagize ati “Polisi yahawe amakuru ko bariya bagabo uko ari batanu bafite amabuye y’agaciro bagurisha kandi batabifitiye uruhushya, nibwo kuri uyu wa mbere Polisi yahise itangira ibikorwa byo kubafata, basatse ingo zabo baza kubasangana bose hamwe ibiro 26 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti bagurishaga bitemewe.”

SP Kanamugire yashimye uruhare rw’abaturage bahaye amakuru Polisi yatumye abo bagabo bafatwa, aboneraho n’akanya ko gushishikariza abaturage kujya batanga amakuru kandi ku gihe.

Abafashwe n’amabuye bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Rukoma ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Related Articles

Leave a Comment