Home INKURU ZIHERUKA Alain Mukurarinda yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma.

Alain Mukurarinda yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Alain Mukurarinda wigeze kuba Umushinjacyaha n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, yahawe imirimo mishya agirwa Umuvugizi wungirije wa Guverinoma.

Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri ryo ku wa 14 Ukuboza 2021 niryo ryahaye Mukurarinda iyi mirimo nyuma y’imyaka itandatu asezeye by’igihe kitazwi mu bakozi ba leta.

Uyu mugabo usanzwe ari n’umuhanzi ndetse ukunze no gufasha n’abandi bahanzi, yaherukaga mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu mu 2015 nyuma y’uko yari yasabye gusezera akazi yari afite ko kuba Umushinjacyaha.

Mukurarinda wabaye Umushinjacyaha guhera mu 2002, agiye kungiriza Yolande Makolo wagizwe Umuvugizi wa Guverinoma muri Nyakanga uyu mwaka.

Related Articles

Leave a Comment