Home Imikino Skol Rwanda ntiri mu baterankunga ba Tour du Rwanda uyu mwaka.

Skol Rwanda ntiri mu baterankunga ba Tour du Rwanda uyu mwaka.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Mu gihe habura iminsi mbarwa ngo irushanwa rya ‘Tour du Rwanda 2021 ritangire, Uruganda rwa Skol rwamaze kwikura mu baterankunga b’iri siganwa rimaze kwandika izina ku mugabane wa Afurika.

Nkuko bigaragara mu itangazo uru ruganda rwageneye abanyamakuru, bavuze ko batazaba bari mu rutonde rw’abatenkunga b’iri rushanwa uyu mwaka bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Ingaruka z’iki cyorezo zatumye iri rushanwa ryimurwa rivanwa mu kwezi kwa Gashyantare 2021 rishyirwa muri Gicurasi 2021.

Nyuma yo kubona impinduka ziri muri iri rushanwa zirimo kuba Minisiteri ya Siporo iherutse gutangaza ko iri siganwa Abanyarwanda bazarikurikira binyuze mu itangazamakuru, Ubuyobozi bwa SKOL na FERWACY bagerageje kuganira ku buryo bavugurura amasezerano yabo ariko birangira batabashije kumvikana.

Ubuyobozi bwa Skol Ltd bwasoje iyi nyandiko bwifuriza amahirwe masa ikipe zizahagararira u Rwanda, harimo n’iyo basanzwe batera inkunga ya Skol Cycling Academy (SACA).

Tour du Rwanda ya 2021 yari iteganyijwe tariki ya 21-28 Gashyantare, ariko yimurirwa tariki ya 2-9 Gicurasi 2021 kubera icyorezo cya COVID-19.

Kuri iyi nshuro yayo ya 13 igiye kuba kuva ibaye mpuzamahanga, Tour du Rwanda izitabirwa n’amakipe 16 arimo atatu yo mu Rwanda.

Amakipe yemerewe kuzitabira Tour du Rwanda 2021

Amakipe ane y’ibihugu

• Team Rwanda

• Team Eritrea

• Team Algeria

• Team Ethiopia

Amakipe akina amarushanwa yo ku mugabane/UCI Continental Teams

• Benediction Ignite/Rwanda

• SACA/Rwanda

• Pro-Touch/USA

• Bike Aid/yo mu Budage

• TSG TERENGGANU /Malaysie

• Medellin/Colombia

• Tarteletto-Isorex/U Bubiligi

• Wildlife Generation Pro Cycling

Amakipe y’ababigize umwuga

• Total Direct Energie/France

• Team B&B Hotels/France

• Androni Giocatolli Sidermec/Italie

Amakipe akina amarushanwa akomeye ku Isi/World Tour Teams

• Israel Start-Up Nation/Israel

Uduce tugize Tour du Rwanda 2021

• Agace ka mbere: Tariki ya 2 Gicurasi: Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)

• Agace ka kabiri: Tariki ya 3 Gicurasi: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)

• Agace ka gatatu: Tariki ya 4 Gicurasi: Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)

• Agace ka kane: Tariki ya 5 Gicurasi: Kimironko – Musanze (ibilometero 123,9)

• Agace ka gatanu: Tariki ya 6 Gicurasi: Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)

• Agace ka gatandatu: Tariki ya 7 Gicurasi: Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali) (ibilometero 152.6)

• Agace ka karindwi: Tariki ya 8 Gicurasi:Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT- ibilometero 4.5)

• Agace ka munani: Tariki ya 9 Gicurasi: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) (ibilometero 75,3).

Related Articles

Leave a Comment