Home INKURU ZIHERUKA U Bwongereza: Boris Johnson yasabiwe kweguzwa ashinjwa kwica amabwiriza ya Covid-19

U Bwongereza: Boris Johnson yasabiwe kweguzwa ashinjwa kwica amabwiriza ya Covid-19

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, ashobora kwitaba Inteko Ishinga Amategeko agatanga ibisobanuro ku makuru amuvugwaho ko yaba yaritabiriye ibirori by’umusangiro wamuhuje n’abandi bakozi muri Dowing Street mu bihe bya Guma mu Rugo.

Kugeza ubu Johnson ntaremera kugira icyo atangaza ngo yerure niba yaritabiriye ibyo birori.

Ku wa Mbere ITV yashyize hanze ubutumwa bwa email buturutse ku munyamabanga wihariye wa Johnson, Martin Reynolds, bwagiye hanze mu buryo bw’impanuka. Iyo email yanditswe itumira abakozi kwitabira umusangiro wagombaga kuba abantu bahanye intera ku wa 20 Gicurasi 2020 mu gace ka Downing Street.

Icyo gihe amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 mu Bwongereza yabuzaga abantu gukora amahuriro. Ubutumire bwakangurira buri muntu kugenda yitwaje iye nzoga kugira ngo bafatanye kwishima.

Hari abatangabuhamya babwiye BBC ko Minisitiri w’Intebe n’umugore we bari bari mu bantu 30 bitabiriye ibyo birori.

Boris Johnson we yavuze ko iki kibazo kireba Sue Gray, umukozi wa leta wakoze amaperereza ku birori byavuzwe ko byabereye muri Downing Street no muri Whitehall mu 2020, akaba ari we uzasobanura uko ibintu byagenze.

Umudepite Nigel Mills, yavuze ko nta perereza ryari rikenewe kugira ngo hamenyekane niba Minisitiri w’Intebe yari ari muri ibyo birori.

Ati “Arabizi ko yari ahari cyangwa atari ahari. Akwiye gusobanura uko ibintu byagenze.”

Yongeyeho ko bitumvikana uburyo umuyobozi mukuru yaba yaritabiriye umuhuro nk’uwo kandi ari mu bashyiraho amabwiriza yo kurwanya Covid-19.

Ati “Niba Minisitiri w’Intebe yaritabiriye ibi birori abizi neza, simbona uburyo ibi bintu yabikira.”

Umudepite uhagarariye ishyaka ry’aba-Conservateur muri Ecosse, Douglas Ross, yavuze ko Johnson agomba kwegura niba yarafatiwe mu makosa yo kwica amabwiriza ya Covid-19.

Abandi bagize uburakari kubera ibyo Boris yakoze bavuga ko agomba gukora ibishoboka akagarura icyizere yatakaje mu maso ya rubanda mu maguru mashya.

Inkuru ya BBC ikomeza ivuga ko bishoboka ko Boris Johnson azahatwa ibibazo imbere y’abadepite, ibyo yanze kugira icyo avugaho kugeza ubu nubwo yakomeje kunengwa mu nzego zose z’ishyaka rye.

Related Articles

Leave a Comment