Home Inkuru Nyamukuru Madamu Jeannette Kagame yakiriye Umuyobozi w’umujyi wa Paris.

Madamu Jeannette Kagame yakiriye Umuyobozi w’umujyi wa Paris.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Madamu Jeannette Kagame yakiriye mu biro bye, Meya w’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, Anne Hidalgo, bagirana ibiganiro byihariye ndetse banaganira ku bikorwa bya Imbuto Foundation.

Hidalgo Aleu yakiriwe na Madamu Jeannette Kagame ku gicamunsi cyo wo ku wa Gatatu, tariki ya 21 Nyakanga 2021. Uyu muyobozi yari aherekejwe n’abantu batandukanye barimo Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence.

Uyu muyobozi w’imyaka 62 amaze iminsi mu Rwanda aho yitabiriye Inama ya 41 y’Ihuriro ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha Igifaransa, yateraniye mu Mujyi wa Kigali.

Anne Hidalgo uyobora Umujyi wa Paris kuva mu 2014, yaherukaga mu Rwanda mu 2019. Yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ni we muyobozi w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha Igifaransa.

Imbuto Foundation ibinyujije kuri twitter, yatangaje ko Madamu Jeannette Kagame yakiriye Meya wa Paris ndetse baganira ku bikorwa by’uyu muryango abereye Umuyobozi Mukuru akaba ari na we wawushinze.

Umuryango Imbuto Foundation umaze imyaka 20 utanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye bijyanye no kubaka ubumenyi, ubufatanye n’ubushobozi mu Muryango Nyarwanda.

Uyu muryango watangiye witwa PACFA ‘Protection and Care of Families against HIV/AIDS’ – Gahunda yari igamije kwita ku miryango by’umwihariko ku bana, urubyiruko n’abagore banduye Virusi itera SIDA, harimo n’abagore bayandujwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uko imyaka yicumye PACFA yashyizeho gahunda nshya irushaho kwaguka. Mu 2007 yahinduye izina yitwa Imbuto Foundation. Yakoze ibikorwa bitandukanye byuzuzanya n’umurongo mugari washyizweho na Guverinoma y’u Rwanda wo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, haba mu bijyanye n’ubuzima, uburezi no kubaka ubushobozi bw’abagore n’urubyiruko.

Muri uru rugendo, ibyo Imbuto Foundation yakoze, yabigezeho ku bufatanye bw’inzego za Leta, abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere, imiryango igamije iterambere ry’urubyiruko n’amahuriro y’abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa.

Imbuto Foundation igendera ku gitekerezo- shusho ‘’Imbuto’’ kigira kiti “Akabuto gatewe mu gitaka giteguwe neza, kakuhirwa, kagahabwa iby’ingenzi byose, karakura kakavamo igiti cy’inganzamarumbo”.

Related Articles

Leave a Comment