Home INKURU ZIHERUKA Burera: Abayobozi babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Burera: Abayobozi babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeru, Kagaba Jean Baptiste n’Ushinzwe Uburezi muri uwo Murenge, Zirimwabagabo Dieudonné, batawe muri yombi bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Ibyaha aba bagabo bombi bakekwaho bivugwa ko byakozwe mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri muri uyu mwaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yemeje aya makuru y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo.

Ati “Barakekwaho kuba barakoresheje nabi umutungo wa Leta mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, bafitwe na RIB Sitasiyo ya Rusarabuye.”

Aba bagabo bahamijwe ibyaha bakurikiranyweho, bashobora gufungwa imyaka igera kuri irindwi nk’uko biteganywa n’itegeko ryerekeranye no kurwanya ruswa.

Related Articles

Leave a Comment