Home Inkuru Nyamukuru Haracyagaragara ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta.

Haracyagaragara ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko mu 2020, igenzura ryakozwe muri ryagaragaje ko amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura; ayasohotse inyandiko zidahagije; ayasesaguwe; ayasohotse nta burenganzira n’ayanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya yagabanutse ku kigero cya 65% ugereranije n’umwaka wa 2019. Yose hamwe yabaye Miliyari 5,7 Frw avuye kuri miliyari miliyari 8,6 mu 2019.

Iyi raporo igaragaza ibyavuye mu bugenzuzi bwerekeye imikoreshereze y’umutungo (Financial Audit), ubugenzuzi bw’amahame (Compliance Audit); ubugenzuzi bwimbitse (Performance Audits), ubugenzuzi bwihariye (Special Audits), n’ubugenzuzi ku ikoranabuhanga (IT Audits) bwakozwe kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2020 kugeza muri Mata 2021 n’inama zatanzwe.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gicurasi 2021, nibwo yagejeje iyi raporo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, agaragaza ko mu mikoreshereze y’amafaranga y’ingengo y’imari iba yatanzwe hari impinduka ziganisha aheza.

Mu mwaka w’Ingengo y’imari wa 2019/2020, hari hateganyijwe gukoreshwa miliyari 3181Frw, mu gihe ayakorewe igenzura n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ari miliyari 2903Frw ni ukuvuga ko amafaranga yakorewe igenzura ari 87.8%.

Ubugenzuzi bwakorewe mu nzego n’ibigo bya Leta 175 ahasuzumwe hanagenzurwa raporo 188.

Muri iyi raporo kandi hagenzurwa uburyo ikigo cyangwa urwego rwa Leta ruba rwaracunze, rukanakoresha neza ingengo y’imari ruba rwarahawe ndetse rukaba ruzirikana inyungu bigeza ku baturage aho nibura 32% bagerageje naho abayikoresheje nabi baba 38%, abenda kuba agahomamunwa nabo ni 30%. Kuri iyi nshuro ntabwo hagaragaye ‘agahomamunwa’, ni ukuvuga ahagaragaye amakosa akomeye mu micungire y’umutungo wa Leta.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko hari amafaranga angana na miliyari 5.7Frw yasohowe n’inzego cyangwa ibigo bya leta yakoreshejwe ibitari ibya ngombwa, agakoreshwa nabi cyangwa agasesagurwa bikaba byanabaho ko anyerezwa.

Biraro ati “Ugasanga ntabwo habayeho inyandiko mpamo zikwiriye kuba zemerera ko ayo mafaranga asohoka. Yego hari aho zari ziri ariko ugasanga ntabwo zuzuye, ndetse hari n’aho twagiye tubabaza impamvu zituzuye.”

Yavuze ko ibi bijyana n’amafaranga asaga miliyari 2.4Frw yagiye anyerezwa cyangwa agasohoka mu buryo bw’uburiganya ndetse aya ngo yagakwiye kuba yaragarujwe ariko byageze muri Kamena 2020, ataragaruzwa.

Biraro yavuze ko nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, urwego ayobora rugira inama ibigo n’inzego za leta ku byakorwa mu kwimakaza umuco wo gucunga no gukoresha neza ingengo y’imari baba bahawe ariko ngo hari ibigo bitubahirije izo nama ari nabyo byagaragayemo imikorere mibi.

Ati “Tugera n’aho twibaza duti ese izi nama umugenzuzi mukuru aba yabagiriye bazishyira mu bikorwa nk’uko byari bikwiriye?None se niba batazishyira mu bikorwa habura iki kandi bikorwa mu nyungu rusange. Abantu bakwiriye kubishishikarizwa mu buryo bwose bushoboka.”

Muri rusange inama zitangwa n’umugenzuzi w’imari ya leta ntabwo ziragera no kuri 50% zishyirwa mu bikorwa kuko n’umwaka ushize wa 2019/20 zari ku gipimo cya 47%. Ni ukuvuga ko abagiye bagerageza gushyira mu bikorwa izi nama ni 34%

Nyuma yo kugaragariza iyi raporo abagize Inteko Ishinga Amategeko, bagaragaje ko kuba nta ‘gahomamunwa’ kabonetse muri iyi raporo ari uko inzego zitandukanye zakomeje gukorana mu kurandura imicungire n’imikoreshereze mibi y’imari ya leta.

Depite Safari Begumisa Théoneste yagize ati “Ni raporo nziza cyane cyane ko tutabonyemo agahomamunwa nk’uko twagiye tubibona mbere, ariko njye ndashimira cyane inzego z’igihugu cyacu n’Inteko muri iki gihe abakoresha nabi amafaranga y’abaturage barahagurukiwe cyane.”

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/20 igaragaza ko hari nk’uturere twagiye tugira ibihombo ahanini bishingiye ku masoko yagiye yubakwa ariko akagera hagati hakabaho ibibazo bituma atarangira ngo atange umusaruro wifuzwa.

Urugero ni urw’isoko rya Rubavu ryashowemo miliyari 1Frw ariko rimaze imyaka irindwi ritaratangira gutanga umusaruro ku baturage.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko hari indi mishinga iri hirya no hino mu turere nk’uwa Burera Beach washowemo miliyoni 425Frw, uw’amazu yashwemo miliyoni 146Frw, i Muhanga, Uruganda rw’Imyumbati rwashowemo miliyoni 700Frw i Ngororero n’indi mishinga iteye impungenge ko itazatanga inyungu.

Mu turere kandi hari miliyoni 144Frw zashowe mu kubaka amavuriro y’ibanze [Poste de Sante] ngo abaturage begerezwe serivisi z’ubuvuzi n’ibindi ariko ngo ntabwo ari kubyazwa umusaruro uko bikwiye.

Related Articles

Leave a Comment