Home INKURU ZIHERUKA Perezida Déby wa Tchad uherutse kwicwa yasezeweho bwa nyuma.

Perezida Déby wa Tchad uherutse kwicwa yasezeweho bwa nyuma.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida Idriss Déby uherutse kugwa ku rugamba rwo guhashya imitwe yari yarigometse ku butegetsi bwe, yasezeweho bwa nyuma mu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo na Emmanuel Macron w’u Bufaransa.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru nibwo byatangajwe ko Perezida Déby yapfuye aho yahise asimburwa n’umuhungu we Mahamat Idriss Déby Itno ugiye kuyobora iki gihugu mu nzibacyuho izamara amezi.

Umuhango wo kumushyingura wabaye kuri uyu wa Gatanu mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, N’Djamena witabirwa n’abakuru b’ibihugu barimo Mohamed Bazoum uyobora Niger na Bah Ndaw wa Mali ndetse na Emmanuel Macron w’u Bufaransa.

Wabereye ahazwi nka Place de l’Indépendance mu Murwa Mukuru.

Umugore we Hinda Deby Itno yasezeye ku mugabo we mu ijambo yavuganye ikiniga cyinshi, agaragaza ko umugabo we ari umuntu wakundaga Tchad cyane ariko ko Imana yamukunze by’umwihariko ikamwisubiza, avuga ko Tchad izakomeza kwibuka ubutwari bwamuranze.

Related Articles

Leave a Comment