Home Imikino Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 n’aba 17 cyimuriwe mu 2023.

Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 n’aba 17 cyimuriwe mu 2023.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhagarika ibikorwa byinshi hirya no hino ku isi,ibi biragaragaramo n’iby’umupira w’amaguru.kuko kuri ubu uretse ibikorwa byinshi byagiye bisubikwa, n’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 n’icy’abatarengeje 17, byari biteganyijwe mu mwaka utaha wa 2021 byasubitswe bikimurirwa mu 2023.

Mu itangazo ryasohowe na FIFA ku wa 24 Ukuboza 2020, rivuga ko imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 n’icy’abatarengeje imyaka 17 yari iteganyijwe mu 2021 itakibaye.

Riragira riti “Biragaragara ko uburyo ubuzima buhagaze ku Isi butaragera ku rwego rwiza rwatuma aya marushanwa yombi abasha kuba.”

FIFA yatangaje ko mu gihe aya marushanwa azaba asubukuwe mu 2023 n’ubundi azabera mu bihugu yagombaga kuberamo umwaka utaha ari byo Indonesie na Peru.

Amarushanwa menshi y’umupira w’amaguru yari ateganyijwe yagiye yimurwa bitewe n’ikwirakwira ry’icyorezo kigiteye impungenge.

Muri ayo harimo Euro ya 2020 yimuriwe mu mpeshyi y’umwaka utaha kuva ku wa 11 Kamena kugeza ku wa 11 Nyakanga 2021, Copa América nayo yimuriwe muri iyo mpeshyi, ndetse n’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu cyimuriwe muri Mutarama 2022.

Related Articles

Leave a Comment