Home Inkuru Nyamukuru Ingabo z’u Rwanda zifite umuvugizi mushya.

Ingabo z’u Rwanda zifite umuvugizi mushya.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Lt Col Ronald Rwivanga yagizwe Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye Lt Col Innocent Munyengango wari uri kuri uwo mwanya.

Lt Col Rwivanga yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College).

Lt Col Rwivanga yakoze indi mirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda harimo no kuba umwe mu bagize ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu (Republican Guard) ashinzwe imyitozo n’ibikorwa.

Rwivanga yabaye umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cy’Ishuri rikuru rya Gisirikare, Warrior Magazine. Muri gahunda y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yo guhanahana amasomo, Rwivanga yabaye ushinzwe Abakozi mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Tanzania, riherereye Arusha.

Related Articles

Leave a Comment