Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cya burundu cyari cyarahawe Pasiteri Jean Uwinkindi mu 2015 ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko asaba ko urubanza rwe rwasubirishwamo kuko adahamanya n’imikirize y’urubanza.
Uwinkindi wahoze ari umushumba mu itorero rya ADEPR mu yahoze ari Komini Kanzenze muri Perefegitura ya Kigali Ngari, yari yarakatiwe icyo gihano n’Urukiko Rukuru ku wa Gatatu tariki ya 30 ukuboza 2015, gusa ahita ajuririra uwo mwanzuro.
Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo kuyobora ibitero simusiga byahitanye Abatutsi benshi ndetse no kujya kuri bariyeri zabaga zigamije kurobanura abatutsi bari bwicwe, ibyaha yahamijwe ko yabikoranye ubugome bukomeye.
Yahamijwe kandi inama nyinshi zanogerezwagamo imigambi yo kurimbura Abatutsi, bigize icyaha cyo kurimbura nk’icyaha cya Jenoside.
Mu bujurire, Pasiteri Uwinkindi yavuze ko inteko yamuciriye urubanza mu rukiko rukuru, yari irimo umucamanza yihannye bityo ko icyemezo cyayo gikwiye kuvaho. Ikindi kandi yavuze ko ibihano yahawe bidashingiye ku mategeko.
Uwinkindi yafatiwe i Mbarara muri Uganda tariki 30 Kamena 2010, ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yari yiyoberanyije amazina. Yaje gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, nyuma rumwohereza mu Rwanda tariki 19 Mata 2012 ubwo rwendaga gusoza imirimo yarwo.
Yavukiye mu yahoze ari Komini Rwamatamu ku Kibuye ubu ni mu Karere ka Rutsiro, yari Pasiteri mu yahoze ari Segiteri Nyamata, Komini Kanzenze muri Perefegitura ya Kigali-Ngari.