Home Inkuru Nyamukuru Ingamba nshya zo gukumira COVID-19:Amasaha y’ingendo yahinduwe, imihango y’ubukwe irahagarikwa.

Ingamba nshya zo gukumira COVID-19:Amasaha y’ingendo yahinduwe, imihango y’ubukwe irahagarikwa.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Inama y’Abaminisitiri yashyizeho ingamba nshya zigamije gukumira ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus, zirimo ko amasaha y’ingendo yavuye saa Yine z’ijoro agashyirwa saa Tatu mu minsi ya mbere gato ya Noheli, mu gihe mu bihe by’iminsi mikuru bwo zizaba zibujijwe guhera saa Mbili z’umugoroba kugera saa Kumi z’igitondo.

Izi ngamba nshya zitangajwe nyuma y’uko ubwiyongere bwa Coronavirus mu gihugu bukomeje gufata indi ntera aho mu minsi 14 gusa ishize, abantu barenga 700 banduye iki cyorezo mu gihe batandatu bo bapfuye.

Ni imibare iri hejuru ku buryo budasanzwe ugereranyije n’uko iki cyorezo cyari kimeze mu gihugu mu minsi yashize.

Ingamba nshya zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri zigomba gutangira gukoreshwa guhera kuri uyu wa 15 Ukuboza aho ingendo zibujijwe guhera saa Tatu z’ijoro kugera saa Kumi z’igitondo. Ibyo bizamara icyumweru kimwe kuko guhera ku wa 21 Ukuboza amasaha y’ingendo azongera guhinduka aho zizajya ziba zibujijwe guhera saa Mbili z’ijoro, umwanzuro uzageza tariki ya 4 Mutarama 2021.

Mu Karere ka Musanze ho hashyizweho ingamba zihariye zigena ko ingendo zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro kugera saa Kumi z’igitondo.

Inama y’Abaminisitiri ishingiye ku buryo imibare y’ubwandu bwa COVID-19 ikomeje kwiyongera, yafashe icyemezo cyo gusubika amakoraniro ahuza abantu benshi ku rwego rw’igihugu harimo n’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano. Muri uyu mwaka, ku itariki ya 21 Ukuboza, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika azagirna ikiganiro n’abayobozi, abaturage n’abanyamakuru ndetse ageze ku Banyarwanda uko igihugu gihagaze (State of the Nation Address).

Ingamba zizubahirizwa mu gihugu hose:

a. Kuva ku itariki ya 15 kugeza ku wa 21 Ukuboza 2020, ingendo zirabujijwe guhera saa Tatu z’ijoro (9:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am).

b. Kuva ku itariki ya 22 Ukuboza 2020 kugeza ku wa 4 Mutarama 2021, ingendo zirabujijwe guhera saa Mbili z’ijoro (8:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am).

c. Amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe, ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose birabujijwe.

d. Umubare w’abitabira inama (meetings and conferences) ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Bose bagomba kubanza kwipimisha COVID-19 kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

e. Ibikorwa by’inzego za Leta n’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

f. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara 50% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

g. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu, inshuro imwe mu cyumweru.

h. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50.

i. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugo,ba kurenga abantu 15 icyarimwe.

j. Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) birabujijwe. Icyakora abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo zombi kuri hoteli bacumbitsemo ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

k. Imikino ya Shampiyona y’Igihugu y’Umupira w’amaguru hamwe n’imyitozo y’abakinnyi birahagaritswe. Icyakora amakipe y’umupira w’amaguru ari mu marushanwa mpuzahanga yo yemerewe gukomeza kuyitabira.

-  Ingamba zihariye zizubahirizwa mu Mujyi wa Musanze:

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Moya z’ijoro (7:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am).

b. Inama (meetings and conferences) birabujijwe mu gihe cy’ibyumweru bitatu uhereye ku itariki ya 15 Ukuboza 2020.

c. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19 zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu, inshuro imwe mu cyumweru.

d. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.

Abaturage bibukijwe ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru no gukaraba intoki.

Related Articles

Leave a Comment