Home covid-19 Nyuma y’ingamba nshya,hari abakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Nyuma y’ingamba nshya,hari abakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Nyuma yaho Guverinoma itangaje amabwiriza mashya yo kwirinda Coronavirus, abantu basaga 7800 bafatiwe mu makosa atandukanye barenze kuri ayo mabwiriza.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Mbere, yafashe ingamba zitandukanye zirimo kugabanya amasaha abantu bagomba kuba bavuye mu nzira ashyirwa saa tatu kugeza saa kumi z’ijoro, mu gihe by’umwihariko mu mujyi wa Musanze yashyizwe saa moya z’umugoroba.

Mu bindi byemezo byafashwe, amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe, ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose birabujijwe, imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara 50 % by’abo zisanzwe zitwara n’ibindi.

Kuri uyu wa Kabiri niwo wari umunsi wa mbere wo gushyira mu bikorwa izo ngamba.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko ibyagaragaye kuri uyu wa Kabiri, bigaragaza ko abantu bataratangira kumva neza uburemere bw’icyorezo.

Shyaka yavuze ko mu masaha 24 ashize, utubari 85 mu gihugu hose twafashwe dufunguye kandi bitemewe, abantu bagera kuri 300 nibo bafatiwemo. Abantu basaga 3000 bafashwe bambaye nabi udupfukamunwa naho 1979 bafashwe nta ntera bahanye hagati yabo.

Ibinyabiziga byafashwe ni 128 naho abantu 2538 bafatwa barenze ku mabwiriza y’amasaha yo kugera mu rugo.

Minisitiri Shyaka yagize ati “Ishusho biduha ni ukuvuga ngo kuri uyu munsi wa mbere, ntabwo bigaragara ko twashyize ibintu mu buryo. Ndasaba abanyarwanda bose tutaza kujyana mu mitsi nta mpamvu, twubahiriza amabwirize, amasaha turayazi, ibitemewe turabizi. Twubahirize amabwiriza twirinde iki cyorezo.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko abanyarwanda badakwiriye kwirara kuko icyorezo kigihari kandi cyica. Yavuze ko mu gihe byakomeza kugaragara ko abantu binangiye kubahiriza amabwiriza, Guma mu Rugo ishoboka cyane.

Yagize ati “Guma mu Rugo iracyari mu mahitamo, nta gushidikanya. Twatangiye tugabanya amasaha yo gutaha, ava saa yine agera saa tatu, nyuma bishobora kuva saa tatu ageza saa mbili ariko nibikomeza kwiyongera, nibigaraga ko Guma mu Rugo ariwo mwanzuro usigaye ngo tugabanye ubwiyongere bw’icyorezo, bizigwaho n’inzego zibifitiye ububasha.”

Kugeza kuri uyu wa Kabiri, mu Rwanda hari hamaze kuboneka abantu 6832 banduye Coronavirus. Muri bo 6036 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 739 bakiri kwitabwaho naho 57 yarabahitanye

Related Articles

Leave a Comment