Nkuko bisanzwe buri mwaka u Rwanda rutegura imurikagurisha mpuzamahanga rikitabirwa n’abacuruzi baturuka mu bihugu bitandukanye ndetse n’abo mu Rwanda muri abo ntihajya haburamo Sina Gerard(Nyirangarama)umuyobozi wa Entreprise URWIBUTSO.
Sina Gerard wamenyekanye nka Nyirangarama akomeje kuza ku isonga muri ba rwiyemezamirimo bateza imbere igihugu cyane cyane ahereye ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi,ibi binatuma ahanga imirimo itandukanye ituma abantu benshi babona akazi,muri iri murikagurisha rya 23 rizatangira taliki 11-ukuboza kugeza taliki 31-ukuboza azabamurikira ibishya nkuko bisanzwe buri mwaka,kuri ubu abafitiye ubuki bwiza bw’umwimerere yise “ICYIZERE”.
Muri iyi expo kandi murahasanga nkuko bisanzwe amata meza cyane yitwa AYERA ndetse na sositomate yitwa AKACU ibi byose biza byiyongeraho ifu nziza cyane yitwa AKANOZO,tutibagiwe n’ibindi bikundwa na bose birimo AKANDI, AKARUSHO, AKABANGA, AGASHYA, AKEZA, AKARABO…
AKARUSHO urwagwa rufite uburyohe ntagereranywa narwo muraruhasanga AGASHYA umutobe w’imbuto zitandukanye ukundwa na bose. Divayi ya NYIRANGARAMA yamamaye ku isi hose. IFU nziza cyane y’AKANOZO nayo murayisnga muri iri murikagurisha.
BYOSE NI KURI NYIRANGARAMA.