Home Inkuru Nyamukuru Abaganga babiri mu bitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro barwaniye mu kazi umwe arakomereka.

Abaganga babiri mu bitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro barwaniye mu kazi umwe arakomereka.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Abaganga babiri bavura mu bitaro bya Masaka biherereye mu Karere ka Kicukiro mu ijoro ryo kuwa 07 Ukuboza 2020 barashyamiranye bararwana ndetse umwe akomeretsa mugenzi we ku mutwe.

Abo baganga bashyamiranye, umwe apima ibizamini bya Laboratoire mu gihe undi akora muri serivisi zo kubyaza.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Masaka, Dr Uwizeye Marcel, yabwiye itangazamakuru ko amakimbirane yabaye ubwo ukora muri serivisi zo kubyaza yashyiraga mugenzi we ibizamini ngo amupimire. Kimwe muri ibyo bizamini, cyari icy’inkari gusa ngo nta mazina ya nyiracyo yari ariho nk’uko ubundi bigomba kuba bimeze.

Dr Uwizeye ati “Yaje azanye inkari ngo azikorere ibizamini nk’uko bisanzwe, undi asanga amazina y’ukorerwa ibizamini ntayariho, ntibumvikana maze amukubita ingumi aramukomeretsa.”

Bivugwa ko uwo muganga upima ibizamini nyuma yo kubona nta mazina ariho ya nyir’izo nkari, yabwiye mugenzi we ati “nabwirwa n’iki ko atari izawe”. Ayo magambo ngo ni yo yateye ubwumvikane buke bararwana.

Dr Uwizeye yavuze ko mu buzima busanzwe uwakubise mugenzi we asanzwe ari umusore ufite imico myiza, ko ari ibintu atari asanganywe ndetse nyuma yo kurwana biyunze kuko batari basanzwe bafitanye amakimbirane.

Ati “Uriya musore yari asanzwe afite imico myiza kuko na raporo yamutangwagaho yabigaragazaga, gusa ntabwo ari ibintu bikomeye kuko nyuma bahise biyunga ndetse nyuma yo gukomereka yavuwe akomeza akazi nk’uko bisanzwe nyuma arataha”.
Nubwo atari ibintu bisanzwe kumva abaganga babiri barwana, Dr Uwizeye yavuze ko nta gikuba cyacitse gusa ngo ubuyobozi bugiye kureba icyo gukora.

Ati “Nta gikuba cyacitse, ubuyobozi bugiye kwicara burebe icyo gukora. Ibisigaye ni iby’ubuyobozi.”

Uyu muyobozi yizeye ko iyi myitwarire idahwitse idashobora kwangiza isura y’ibitaro no kuba yatuma ababigana babitera icyizere.

Ati “Umuntu arakosa ibyabaye rero ntibishobora kwangiza isura y’ibitaro kuko ibyabaye bitari ugushyamirana gukomeye, ahubwo ni uko hari ibyo batumvikanyeho.”

Aba baganga bombi baganirijwe maze bagirwa inama, gusa ubuyobozi burateganya kwiga ku myitwarire yabo.

Related Articles

Leave a Comment