Home Imikino Shampiyona ya 2020-2021 mu kiciro cya mbere cy’abagabo iratangira kuri uyu wa gatanu.

Shampiyona ya 2020-2021 mu kiciro cya mbere cy’abagabo iratangira kuri uyu wa gatanu.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ku ya 13 Ukwakira 2020, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze ingengabihe y’amarushanwa y’umwaka utaha w’imikino wa 2020/2021, igaragaza ko shampiyona ya 2020-2021 mu kiciro cya mbere cy’abagabo izatangira tariki ya 04 Ukuboza 2020, umukino wa As Kigali na Police FC wari mu ikomeye uzakinwa ikindi gihe.

Ni shampiyona igarutse nyuma y’iminsi igera kuri 266 (ni ukuvuga amezi umunani n’iminsi 21) idakinwa, uhereye tariki ya 14 Werurwe ubwo imikino yasubikwaga icyorezo cya Coronavirus kigeze mu Rwanda.

Mu mikino umunani (8) yari iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, hazakinwa imikino itandatu gusa bitewe nuko AS Kigali na APR FC ziri mu mikino ya Nyafurika (APR FC iri muri TOTAL CAF Champions League, AS Kigali iri muri TOTAL CAF Confederation), imikino yayo izaba ibirarane.

Uko imikino iteganyijwe ku munsi wa mbere:

Kuwa Gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2020

AS Muhanga vs Etincelles FC (Muhanga, 15h00’)

Marines FC vs Gorilla FC (Umuganda Stadium, 13h00’)

Rutsiro FC vs Rayon Sports (Stade Umuganda, 15h30’)

Mukura VS vs SC Kiyovu (Huye Stadium, 15h00’)

Sunrise FC vs Gasogi United (Nyagatare, 15h00’)

Espoir FC vs Bugesera FC (Rusizi, 15h00’)

APR FC vs FC Musanze (Kigali Stadium, Ntuzaba)

AS Kigali vs Police FC (Kigali Stadium, Ntuzaba)

Uko amakipe yiyubatse:

Amakipe 16 ni yo azakina Icyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2020/21. Yiyubatse mu buryo butandukanye, umunani muri yo yahinduye abatoza, atatu yongerera amasezerano abo yari asanganywe.

APR FC: Ni yo yatwaye igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 idatsinzwe. Yariyubatse mu buryo bukomeye, aho yahereye ku kongerera amasezerano umutoza mukuru wayo, Umunya-Maroc Adil Mohamed Erradi ukomoka muri Morocco, izana umwungirije w’Umunya-Argentine Pablo Morchón wasimbuye Umunya-Maroc Nabyl Bekraoui.

Yongeyemo abakinnyi barimo umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe mu ikipe nkuru avuye mu Intare FC, Nsanzimfura Keddy (Kiyovu Sport), Bizimana Yannick (Rayon Sports FC), Ndayishimiye Dieudonné, Ruboneka Jean Bosco (Bavuye muri AS Muhanga) na Tuyisenge Jacques (Petro Atlético, Angola).

Rayon Sports FC: Ni yo yabaye iya kabiri muri shampiyona ishize. Yabanje kuzana umutoza mushya, ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Guy Bukasa watozaga Gasogi United.

Yaguze abakinnyi barimo umunyezamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Kwizera Olivier (Gasogi United), Bashunga Abouba (Buildcon FC, Zambia), Mujyanama Fidèle (Heroes), Niyigena Clément (Marines FC, APR FC), Nishimwe Blaise (Marines FC), Niyonkuru Sadjati (Marines FC), Manace Mutatu (Gasogi United), Sugira Ernest (intizanyo ya APR FC), Mudacumura Jackson (Heroes FC), Nihoreho Arsène (yaguzwe mu Burundi atizwa Bugesera FC).

Bigirimana Issa (waguzwe muri Police FC agurishwa muri Zambia), Umunya-Côte d’Ivoire Jean Vita Ourega (yatiwe muri TP Mazembe) n’Umunya-Nigeria Sunday Oni Jimoh wakinaga muri Abia Warriors yo muri Nigeria.

Kiyovu Sport: Yabanje guha akazi Karekezi Olivier nk’umutoza mukuru, nawe ahita ahitamo abazamwungiriza barimo Kalisa Francois na Banamwana Camarade.

Yaguze abakinnyi barimo umunyezamu Kimenyi Yves wavuye muri Rayon Sports FC, rutahizamu Babuwa Samson (Sunrise FC), uyu ni we watsinze ibitego byinshi mu Rwanda mu mwaka ushize w’imikino 2019-2020.

Iyi kipe yanaguze Irambona Eric imukuye muri Rayon Sports FC, Ngendahimana Eric (Police FC), Mugenzi Cédric (Musanze FC), Ngandu Omar, Bigirimana Abeddy na Issa Ngenzi, bose bakinaga mu gihugu cy’u Burundi.

Kiyovu Sports yongereye amasezerano bamwe mu bakinnyi bayo bari bayasoje, barimo: Mutangana Derrick, Serumogo Ally, Mbogo Ally na Mbonyingabo Regis.

Police FC: Itozwa na Haringingo Francis Christian, ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.

Yaguze abakinnyi barimo Kwizera Janvier Rihungu (Bugesera FC), Rutanga Eric (Rayon Sports FC), Iradukunda Eric Radu (Rayon Sports FC), Usengimana Faustin (FC Buildcon, Zambia), Twizeyimana Martin Fabrice (Kiyovu Sport), Ntwari Evode (Mukura VS) na Sibomana Patrick wavuye muri Yanga SC yo muri Tanzania.

Mukura VS: Ntiyavuzwe cyane ku isoko ry’abakinnyi mu mpeshyi y’uyu mwaka ndetse ibintu byayo byinshi yagiye ibikora mu bwiru bukomeye.

Nyuma yo gutandukana n’umutoza w’Umunya-Espagne, Tony Hernandez, mu kwezi gushize nibwo Mukura VS yemeje ko Umunya-Algérie Djilali Bahloul, ari we mutoza mushya wayo.

Mu bakinnyi yahise isinyisha harimo Iradukunda Barthélemy Inky, Nshimiyimana Marc-Govin, Iragire Saidi na Nkomezi Alex, Nzeyurwanda Djihad (Kiyovu Sport), Nyarugabo Moïse, Mugisha Bonheur (Heroes FC) na Hassan Adams (Ghana, utarasinya).

Iyi kipe yatandukanye n’abakinnyi barimo Umwungeri Patrick, Samuel Chukwude, Senzira Mansour, Mutabazi Hakim na Mbanzumutima Mamadou, gusa ubuyobozi bwo buhakana aya makuru.

As Kigali FC: Yabanje kongerera amasezerano umutoza wayo mukuru Nshimiyimana Eric, inashyiraho Mutarambirwa Djabil nk’umutoza wungirije.

Yahise igura Rugirayabo Hassan (Mukura VS), Shaban Hussein ‘Tchabalala’ (Bugesera FC), Hakizimana Muhadjiri (Emirates FC, EAU), Bayisenge Emery (Saif SC, Bangladesh), Biramahire Abeddy (FC Buildcon, Zambia) na Aboubakar Awal (Nigeria).

Sunrise FC: Yaguze myugariro Mugabo Gabriel Gaby (KCB, Kenya), Hood Kawesa (Uganda), Ndayishimiye Célestin (Police FC), Japhet Mubiru (Uganda) na Mpozembizi Mohamed (Police FC).

Yatandukanye naNiyonshuti Gady, Niyonkuru Vivien, ndetse na Samson Babuwa.

Bugesera FC: Yasinyishije umutoza mushya, Mbarushimana Abdou, anizanira abungiriza bakoranaga muri AS Muhanga.

Iyi kipe yaguze abakinnyi barimo Runanira Amza (Rayon Sports FC), Niyongira Danny (AS Muhanga), Rucogoza Elias (AS Muhanga), Mugisha Didier (Vision FC), Mucyo Didier (Sunrise FC), Twagirayezu Amani (AS Muhanga), Nihoreho Arsène (watiwe muri Rayon Sports FC) na Nshimiye Désiré (Burundi Sport Dynamic).

Gasogi United: Yabanje guha akazi Cassa Mbungo André nk’umutoza mukuru (Ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze kumwirukana) na Kirasa Alain nk’umutoza wungirije.

Yaguze abakinnyi barimo Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura VS, Beya Beya Hervé (AS Maniema, RDC) Nzitonda Eric (Gicumbi FC), Bugingo Hakim (Rwamagana City FC), Nkunzimana Sadi (Espoir FC), umunyezamu Mfashingabo Didier (Etoile de l’Est), Bola Lobota Emmanuel (DRC), Mazimpaka André (Rayon Sports FC), Iddy Museremu (Le Messager Ngozi, Burundi) na Tuyisenge Hakim ‘Dieme’ (Etincelles FC).

Marines FC: Iyi kipe itozwa na Rwasamanzi Yves.

Yaguze abakinnyi barimo Gikamba Ismael na Ngabo Mucyo Fred (bavuye muri Etincelles FC), Habimana Youssuf, Hakizimana Adolphe, Rwigema Yves (Bavuye muri Gicumbi FC), Dushimirimana Olivier, Ntakirutimana Théotime (Bavuye muri Heroes FC), Nisingizwe Christian (Intare FC), Hakima (Utari ufite ikipe) na Hirwa Jean Claude (Intare FC).

Yanazamuye Nsengiyumva Aboubacar na Lenga Aristote.

AS Muhanga: Iyi kipe yatangiye iziba icyuho cyari kimaze gusigwa na Mbarushimana werekeje muri Bugesera FC, isinyisha Nduwantare Ismail Jean Marie Vianney wahoze muri Gicumbi FC nk’umutoza mukuru.

Yaguze abakinnyi barimo Uwimana Emmanuel (Nsoro), Ndacyayisenga Ally bombi bakiniraga Gicumbi FC, ndetse n’umunyezamu Musoni Théophile wavuye muri Etincelle FC.

Yaguze n’abandi bakinnyi bakomeye barimo Tumushime Altidjan (yakiniraga Rayon Sports), Umunya-Nigeria Duru Mercy Ikenna (Mufurila Wanderers, Zambia) n’Umunya-Cameroun Gustave Ngomba Mpacko wakiniraga LLB mu Burundi.

Yaguze kandi Habineza Olivier wabarizwaga muri Rayon Sports kimwe na Niyigena Shawal, Izabayo Dennis (Unity FC), Gihozo Chaste (yazamu mu ikipe nkuru), Munezero Olivier (Rugende FC).

Musanze FC: Iyi kipe yabanje kongera guha akazi Seninga Innocent wahahoze n’ubundi.

Yaguze abakinnyi barimo Twagirimana Pacifique (Bugesera FC), Umunya-Nigeria Irokan Samson Ikechukwu (wigeze gukinira Bugesera FC), Ndizeye Innocent uzwi nka ’Kigeme’ (Mukura VS), Niyonshuti Gad (Evra) (Sunrise FC), Munyeshyaka Gilbert (Lukaku) (Heroes FC), Mutebi Rachid (Etincelles FC), Niyitegeka Idrissa (Bugesera FC), Niyonsenga Ibrahim, Ndagijimana Ewing (Etincelles FC), Kyambadde Fred, Ajey Maurice (Espoir FC) na Niyonkuru Vivien (Sunrise FC).

Etincelles FC: Yabanje kongerera amasezerano umutoza wayo w’Umwongereza, Calum Shaun Selby, inashyiraho Saidi Abed ‘Makasi’ nk’umutoza wungirije

Yaguze abakinnyi barimo Songa Isaïe (Police FC) n’impanga ye Muganza Isaac (Gasogi United).

Abandi  yaguze barimo Abel Mwamba (Lengers FC, RDC), Hassan Brahim Djibrine (Tchad), Obomba Olivier (Bahrain), Munezero Josué (Gicumbi FC), Ibyishaka Josué (Bugesera FC), Nsabimana Hussein (Marines FC), Niyibizi Pierrot (Bugesera FC), Uwiringiyimana Christophe (Rayon Sports FC), Nduwayo Danny Barthez (Marines FC) na Nsengiyumva Emmnanuel (Rayon Sports FC).

Espoir FC: Iyi kipe yabanje guha akazi abatoza bayobowe na Gatera Mousaa wizaniye umwungiriza.

Yaguze kandi abakinnyi barimo Hategekimana Bonheur (Marines FC), Mutijima Gilbert, Bizimana Djuma (Gicumbi FC), Nahimana Ismael Sako, Twagirimana Fulgence, Irakoze Gabriel (Bavuye muri Gasogi United), Ntijyinama Patrick (Bugesera FC), Iyakaremye Valens, Uwizeye Djafari, Ahishakiye Jacques, Isingizwe Patrick (Gasogi United), Tuyisenge Arsène, Murdah Victor (Cameroun), Bagabo Jean Luc, Sadick Sulley (Ghana), Habimana Yves (Gasogi United) na Umor Isah (Nigeria).

Aya makipe uko ari 14, hiyongereyeho Gorilla FC na Rutsiro FC zazamutse mu kiciro cya kabiri, ni yo azakina shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino 2020/2021 uzatangira ejo ku ya 04 Ukuboza 2020.

Related Articles

Leave a Comment