Mu itangazo ryashyizwe hanze na RGB ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu rivuga ko Komite y’Inzibacyuho yaragijwe Umuryango Rayon Sports n’ibikorwa byawo igizwe na Murenzi Abdallah nka Perezida, Twagirayezu Thaddée na Me Nyirihirwe Hilaire nk’abagize Komite.
RGB yavuze ko iyi “Komite ifite igihe kingana n’iminsi 30 uhereye ku wa 24 Nzeri 2020, ikaba ifite inshingano zikurikira:
- Kunoza amategeko y’Umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta;
- Gushyiraho inzego z’umuryango ziteganywa n’amategeko;
- Gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Rayon Sports FC;
- Gutegura imbonerahamwe ngengamikorere y’umuryango n’ibikorwa byawo;
- Gushyiraho uburyo buboneye bwo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo w’umuryango;
- Gucunga umutungo w’umuryango mu gihe cy’inzibacyuho.
Murenzi Abdallah wagizwe umuyobozi, asanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) mu gihe kandi yayoboye Rayon Sports ubwo yabaga i Nyanza hagati ya 2012 na 2013, abifatanya no kuyobora Akarere ka Nyanza.
Twagirayezu Thaddée yigeze kuba Visi Perezida wa Rayon Sports, ariko yegura mu Ukwakira 2019, nyuma y’amezi atatu gusa hatowe Komite Nyobozi yari iyobowe na Munyakazi Sadate.
RGB yari yatangaje ko abayobozi bazashyirwaho mu nzibacyuho ari abadafite aho babogamiye, batigeze bagaragara mu bibazo byari bimaze iminsi bivugwa muri Rayon Sports.
Aba bayobozi uko ari batatu batoranyijwe mu mazina atanu yatanzwe na buri umwe muri 16 batavugaga rumwe muri Rayon Sports, babaye mu buyobozi bwayo.