Home INKURU ZIHERUKA Abatuye mu cyaro baravuga imyato RITCO kuko yakemuye ibibazo by’ingendo.

Abatuye mu cyaro baravuga imyato RITCO kuko yakemuye ibibazo by’ingendo.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ubusanzwe kubera ubwiza bw’imodoka zitwara abagenzi z’ikigo cya RITCO Ltd (Rwanda Inter-Link Transport Company) gikora ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu hirya no hino mu gihugu benshi bibwiraga ko zizatwara abatuye mu mijyi gusa,ariko siko bimeze kuko abatuye mu cyaro nabo ubwiza bw’izo modoka bwabagezeho kuri ubu bakaba bashima icyo kigo kuko yaje ari igisubizo cyane cyane ku bafite imizigo bayikura mu karere bayigeza mu kandi.

Uwitwa Buregeya Michel ni umuturage utuye mu karere ka Nyabihu avuga ko yishimira serivisi bahabwa na RITCO kuko umuzigo wose ufite uko waba ungana babona uko bawutwara bitewe n’imiterere y’izo modoka.

Ati”mu by’ukuri RITCO niyo gushimira kuko ubu nshobora kuvana umuzigo wanjye iwacu mu murenge wa Rugera nkawugeza ahariho hose mu gihugu kandi ku giciro gito cyane,ikindi kandi nashimye nuko usanga muri ya mihanda y’ibitaka naho izi modoka zihagera”

Ububiko bw’izi modoka butuma abazigendamo bazikunda

Ibi kandi binagarukwaho na Mukandayisenga Agnes utuye mu karere ka Nyaruguru umurenge wa Nyagisozi wemeza ko bari barabuze imodoka zibatwara ariko kuri ubu bakaba bafite imodoka nziza za RITCO.

Yagize ati”iwacu twari dufite ikibazo cy’imodoka ku buryo wirirwaga utegereje imodoka ugaheba ariko kuri ubu ikibazo cyabaye amateka kuva aho tuboneye izi modoka nziza za RITCO,n’imodoka ugenda wisanzuye kandi umuntu ukagera aho ushaka nta nkomyi.”

Abazigendamo bagenda bisanzuye.
Mu modoka za RITCO umutekano uba ari wose

Umuyobozi mukuru wa RITCO Bwana Nkusi Godfrey avuga ko nabo bishimira kuba barakemuye ibibazo by’abatuye mu cyaro cyane cyane ahakigaragara imihanda idatunganyijwe neza kuko wasangaga abahatuye bakora ingendo ndende cyane bashaka imodoka.

Umuyobozi mukuru wa RITCO Bwana Nkusi Godfrey

Ati”Turishimira ko imodoka zacu ziri gufasha abatuye mu cyaro cyane cyane abatuye ahakigaragara imihanda idatunganyijwe neza kandi ugasanga ari kure,ibi byatumye bamwe bararaga bagenda bajya gushaka imodoka batakirara nzira kuko tubisangira aho batuye,ikindi ubwiyongere bw’imodoka zacu bwatumye abazindukaga igicuku kubera ibura ry’imodoka nabo barabonye igisubizo kirambye,ubu imihanda ihuza imijyi mito n’icyaro hirya no hino mu gihugu tuyikoreramo kandi turizeza abatugana kurushaho kubaha servisi nziza”.

Bwana Nkusi kandi avuga ko gahunda bihaye kuva muri 2016 RITCO ishingwa ari ukurushaho kongera imodoka nubwo bakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Corona virus ariko barizera ko bazarushaho kongera imbaraga mu mikorere kugirango ibyo biyemeje babigereho.

Imodoka za RITCO benshi bazikundiye ko umugenzi ashobora kugenda ashyira umuriro muri telefone, ariko inshya bazanye zifite akarusho ka internet nziramugozi, WiFi.

Related Articles

Leave a Comment