Home INKURU ZIHERUKA USA:Inama y’abatora bahagarariye za Leta niyemeza ko Trump yatsinzwe azemera kuva ku butegetsi.

USA:Inama y’abatora bahagarariye za Leta niyemeza ko Trump yatsinzwe azemera kuva ku butegetsi.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko inama y’abatora bahagarariye za Leta (College of electors) niyemeza ko yatsinzwe, azabyemera.

Biden niwe watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu mu matora yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi gusa Trump yahise yamaganira kure ibyayavuyemo, avuga ko yibwe ndetse atangira kwiyambaza inkiko kugira ngo zigenzure neza ibyavuye mu ibarura ry’amajwi.

Muri leta zitandukanye, ibikorwa byo kubarura amajwi byasubiwemo, byemezwa ko Biden ariwe wagiye atorwa bituma Trump atangira kugenza make.

Kuri uyu wa Kane yabwiye abanyamakuru ko bizagorana kugira ngo yemere ko yatsinzwe, asubiramo ibijyanye n’uko mu matora habayemo uburiganya.

Kugeza ubu, Biden afite amajwi 306 kuri 232 ya Trump mu gihe utsindira uyu mwanya agomba kuba afite nibura 270. Biden ni nawe uri imbere mu majwi rusange aho arusha Trump nibura miliyoni esheshatu z’abantu bamutoye.

Mu kwezi gutaha nibwo bizemezwa mu buryo ntakuka uwatsinze, byitezwe ko azaba Biden ndetse akarahirira kuyobora iki gihugu tariki ya 20 Mutarama.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, Trump yemeye ko Biden atangira guhabwa ibyo yemererwa n’amategeko byose bigendanye no guhererekanya ubutegetsi mu gihe mbere yari yarabyanze.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, yavuze ko azemera kuva muri White House mu gihe bizaba byemejwe mu buryo ntakuka ko Biden yatsinze. Ati “Nta kabuza nzagenda. Murabizi ko nzabikora.”

Gusa yakomeje avuga ko mu gihe byakwemezwa ko Biden ariwe watowe, haba hakozwe ikosa, ibintu bishimangira ko atazigera yemera na rimwe ko yatsinzwe.

Yakomeje agira ati “Bizagorana cyane kwemera intsinzwi kuko tuzi uburiganya bukomeye bwabaye”.

Ntiyigeze avuga niba mu gihe byaba byemejwe ko Biden yatowe, yazitabira umuhango w’irahira rye umwaka utaha.

Related Articles

Leave a Comment