Home Inkuru Nyamukuru Jean Paul Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside mu cyahoze ari Butare yatawe muri yombi muri Suwede.

Jean Paul Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside mu cyahoze ari Butare yatawe muri yombi muri Suwede.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Polisi yo muri Suwede ku wa kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020 yataye muri yombi Jean Paul Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Butare.

Uyu Jean Paul Micomyiza (bakundaga kwita Mico) ni umuhungu w’umugabo witwa Ngoga. Babaga i Cyarwa hafi yo ku Mukoni ubu ni mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye. Iwabo ngo bari barahashyize bariyeri we na barumuna be.

Se yakoraga kuri Perefegitura, nyina akaba yari umwarimu ku mashuri y’i Tumba ahitwa ku Ikori.

Mico (nk’uko bamwitaga) ngo yabaga ari kumwe n’Abarundi n’abandi basore bo muri ako gace. Mu byo ashinjwa harimo no kugira uruhare mu iyicwa ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza dore ko yari anahaturiye.

Related Articles

Leave a Comment