Home INKURU ZIHERUKA Tanzaniya:Nyuma y’aho bitangajwe ko Dr John Pombe Magufuli ariwe watsinze amatora,abo bari bahanganye barasaba ko yasubirwamo.

Tanzaniya:Nyuma y’aho bitangajwe ko Dr John Pombe Magufuli ariwe watsinze amatora,abo bari bahanganye barasaba ko yasubirwamo.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Amashyaka abiri atavuga rumwe na Leta afatwa nk’akomeye muri Tanzania, yasabye ko amatora y’Umukuru w’Igihugu aherutse kuba muri icyo gihugu yaseswa hagakorwa andi aciye mu mucyo kuko ayabaye babona ko yabayemo ubujura.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo byatangajwe ko Dr John Pombe Magufuli wari usanzwe ari Perezida wa Tanzania ari we wongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu n’amajwi ari ku ijanisha rya 84%.

Tundu Lissu wari umukandida w’ishyaka rya Chadema, ari na we wari uhanganye cyane na Magufuli we yagize amajwi angana na 13% by’amajwi yose.

Kuwa Kane Tundu Lissu yabwiye itangazamakuru ati “Aya matora ntabwo yubahirije amategeko ya Tanzania ndetse n’amategeko mpuzamahanga. Ryari itsinda ry’abantu ryafashe umwanzuro wo gukoresha umutungo wa Leta ngo bagume ku butegetsi.”

Abo mu mashyaka abiri atavuga rumwe na Leta ari yo Chadema na ACT-Wazalendo bahise bamagana ibyavuye muri ayo matora bavuga ko bibwe amajwi ndetse ko hari impapuro z’itora za baringa zakoreshejwe mu rwego rwo kugaragaza ko Magufuli yagize amajwi menshi.

Abahagarariye ayo mashyaka bahise basaba abarwanashyaka babo ko niba amatora adasubiwemo kuri uyu wa mbere bagomba gutangira imyigaragambyo yo kwamagana ibyayavuyemo.

Abo mu ishyaka rya Chadema bavuze ko amajwi yabo yibwe bitewe n’uko abari bahagarariye iryo shyaka mu matora ngo batemererwaga kwinjira kuri site z’itora ngo barebe imigendekere yayo.

Umuvugizi w’ishyaka rya Chadema, Freeman Mbowe, kuri uyu wa Gatandatu yabwiye itangazamakuru ati “Mbere na mbere turasaba ko amatora asubirwamo vuba na bwangu, turahamagarira abantu imyigaragambyo y’amahoro idahagarara mu gihugu hose kugeza igihe ubusabe bwacu buzubahirizwa.”

Zitto Kabwe, uyobora ishyaka rya ACT-Wazalendo na we yagize ati “Ibyagombaga kuva mu matora bibumbatiye ahazaza h’igihugu. Ntitwakwemera gusubira inyuma ngo dukomeze kuyoborwa n’ishyaka rimwe gusa.”

BBC yatangaje ko umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora muri Tanzania, Semistocles Kaijage, yavuze ko abavuga ko hari impapuro z’itora za baringa zakoreshejwe nta shingiro bifite kuko nta gihamya bagaragaza.

Indorerezi yo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba yatangaje ko amatora yakozwe mu buryo bwubahirije amategeko ariko Ambasade ya Amerika muri Tanzania yo yatangaje ko hari ibyabaye bidakurikije amategeko ku buryo ukuri kw’ibyavuye muri aya matora gushidikanywaho.

Dr John Pombe Magufuli yabaye Perezida wa Tanzania kuva muri 2015. Ni uwo mu shyaka rya CCM riri ku butegetsi kuva Tanzania yabona ubwigenge mu 1961.

Related Articles

Leave a Comment