Home Inkuru Nyamukuru Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda basimburanye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda basimburanye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Ugushyingo,  abapolisi b’u Rwanda biganjemo abagore basimburanye  mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo(FPU-3). Itsinda ryagiye gusimbura abandi rigizwe n’abapolisi 160, riyobowe na Senior Superitendent of Police (SSP) Jeannette Masozera bakaba bagiye mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Abapolisi bagiye gusimburwa bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jackline Urujeni. Aba nabo bakaba bageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’amezi 18 bari bamaze muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye. 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera mu izina rya Polisi y’u Rwanda yayoboye umuhango wo guherekeza abagiye no kwakira abapolisi bagarutse.

Ubwo yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yakira abapolisi bagarutse, CP Kabera yabashimiye umurava n’ubwitange byabaranze ubwo bari mu nshingano zabo, n’ubwo bahuye n’ibihe bigoye birimo icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Byari ibihe bigoranye kubera icyorezo cya COVID-19, mwese mwari mufite ibyago byo kwandura. Ariko ibyo byose ntibyababujije gukora inshingano zanyu zo kubungabunga amahoro kandi neza.”

CP Kabera yakomeje abibutsa ko n’ubwo bageze mu Rwanda badahita bajya mu miryango yabo ahubwo bahita bajyanwa mu kato k’iminsi 14, banasuzumwe COVID-14  mbere y’uko basubira mu kazi. 

Abapolisi bagiye gusimbura abatashye nabo mbere yo kugenda babanje kumara iminsi 14 mu kato, basuzumwa icyorezo cya COVID-19 banahabwa seritifika (Certificate) zigaragaza ko ari bazima zitangwa n’inzego z’ubuzima mu Rwanda. 

Abapolisi bagarutse mu Rwanda, ubwo bururukaga mu ndege, babanje gukandagira mu ibase irimo umuti wica agakoko ka COVID-19, bakaraba mu ntoki umuti wica udukoko (Hand Sanitizer), bapimwa ubushyuhe, bakuramo uturindantoki banahabwa udupfukamunwa dushya bakuramo utwo bari bambaye. 

SSP Urujeni wari uyoboye itsinda ryagarutse mu Rwanda yavuze ko abapolisi yari ayoboye basoje neza inshingano bari bafite.

Yagize ati “Abapolisi nari nyoboye (RWAFPU-3) twari dufite inshingano zo kurinda abaturage b’abasivili tukanabagezaho ibindi ikiremwamuntu gikenera, twagenzuraga amahame y’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu tukanashyigikira iyubahirizwa ry’amasezerano yo kugarura amahoro muri kiriya gihugu.”

SSP Urujeni yakomeje avuga ko mu kazi bakoraga harimo no kurinda abanyacyubahiro n’abandi bantu bajya gusura abasivili mu nkambi, gukora ibikorwa by’umutekano nk’amarondo mu murwa mukuru  wa Juba ndetse banakoraga n’izindi nshingano zitangwa n’umuryango w’abibumbye. 

U Rwanda rufite amatsinda 6 muri Sudani y’Epfo na Santarafurika ndetse n’abandi bakora imirimo yihariye y’umuryango w’abibumbye hirya no hino ku isi (IPOs) bose hamwe barenga abapolisi 1000.

Inkuru dukesha urubuga rwa Polisi y’igihugu.

Related Articles

Leave a Comment