Home INKURU ZIHERUKA Urwibutso rwa Murambi rwinjijwe mu murage w’Isi.

Urwibutso rwa Murambi rwinjijwe mu murage w’Isi.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ku wa 06 Mata 2024, nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco, UNESCO, ryashyikirije Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, ikimenyetso kirushyira bidasubirwaho mu Murage w’Isi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri jenoside bagera ku bihumbi i 50, rukagira n’umwihariko wo kuba rugaragaza uruhare rutaziguye rw’amahanga yahagarikiye Jenoside yakorerwaga Abatutsi ,aho ingabo z’Abafaransa zari zarahashyize ibirindiro mu cyiswe ‘Zone turquoise’, zarebereye abicwaga.

Ubusanzwe aha i Murambi hahoze ikigo cy’amashuri cyarimo cyubakwa kitararangira, kikaba cyari ishuri ry’imyuga mu yitwaga ETO(Ecole Technique Officielle.

Mu gihe cya Jenoside, abategetsi ba Pereferefigitura ya Gikongoro bahahurije Abatutsi benshi bababeshya ko bagiye kubarinda, ariko ku wa 20 no ku wa 21 Mata 1994 barabatsemba.

Mu bihumbi birenga 50 by’abari bahahungiye, harokotse abatageze kuri 40 bonyine.

Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay washyikirije iki kimenyetso urwibusto rwa Murambi, yavuze ko bibabaje cyane kuba ahari harimo kubakwa ishuri ngo ritange ubumenyi harahinduwe aho kwicira abantu.

Ati’’ Ryari ishuri, none abicanyi barikoresheje bica. Uyu munsi hagomba gukoreshwa nk’igikoresho cyigisha amahoro, ishuri ryo kwigisha kubahana, dore ko biri no mu ntego za UNESCO. Turashaka kwigisha urukundo, ubupfura n’amahoro, himakazwa uburezi bwita ku kiremwamuntu aho kuba uburezi bwimakaza urwango’’.

Abafite ababo baruhukiye muri uru rwibutso rwa Murambi, bavuze ko ibyabereye i Murambi bikwiye kwigisha Isi, bityo ko ari iby’agaciro kuba rwarashyizwe mu Murage w’Isi, kuko bizatuma amateka yarwo agera kure akanabungwabugwa.

Ngendahimana Jean Paul, utuye hafi y’uru rwibutso yabwiye IGIHE ko kuba uru rwibutso rwarashyizwe mu Murage w’Isi, bizatuma amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace arushaho kubungabungwa.

Ati “Kuba uru rwibutso rwaramenyekanye ku rwego rw’Isi, bivuze ko Jenoside yabaye mu Rwanda yemewe n’Isi yose ndetse n’abayipfobya nta ruvugiro bafite, bizatuma itanibagirana.’’

Mukamana Valerie ufite abe baruhukiye muri uru rwibutso, yavuze ko kuba uru rwibutso rwarashyizwe mu Murage w’Isi bizatuma rwigisha amahanga yose ibyabaye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Irere Claudette, yavuze ko uru rwibutso rwa Murambi kimwe n’izindi eshatu zashyizwe mu murage w’isi, zizarushaho kubungabungwa.

Yagize atin “Uru rwibutso rutugaragariza amateka ya Jenoside mu mwimerere wayo ndetse rukanahinyuza bamwe bahakana, bakanapfobya Jenoside. Kuba rwongerewe ku Murage w’Isi bishimangiye ukuri kw’ibyabaye muri Jenoside.’’

Uretse uru rwibutso rwa Murambi muri Nyamagabe , UNESCO yanashyize mu Murage w’Isi izindi nzibutso za Jenoside eshatu zirimo urwa Bisesero muri Karongi, Nyamata muri Bugesera na Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Azoulay yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bidakwiriye kuba ahandi hose ku Isi

Audrey Azoulay yunamiye inzirakarengane ziruhukiye i Murambi

Audrey Azoulay n’abari bamuherekeje, ubwo basohokaga mu rwibutso

Audrey Azoulay aganira n’itangazamakuru, yavuze ko ari amahano kuba ahagombaga gutangirwa ubumenyi harabaye aho kwicira inzirakarengane

Amwe mazina y’abicanyi bayogoje imbaga i Murambi

Aha hose hazengurutse imbago hari imibiri y’abishwe, ariko ingabo z’Abafaransa zakiniraga hejuru yabo

Related Articles

Leave a Comment