Home Imyidagaduro AFRIMMA 2020: The Ben uhatanye na Diamond ati “Noneho uyu mwaka tuzakegukana”

AFRIMMA 2020: The Ben uhatanye na Diamond ati “Noneho uyu mwaka tuzakegukana”

by admin
4 comments

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben, ari mu bahatanira ibihembo bya AFRIMMA (African Music Magazine Awards) by’uyu mwaka wa 2020. Uyu muhanzi uhatanye mu kiciro kimwe n’abahanzi bakomeye muri Africa barimo Diamond, avuga ko noneho uyu mwaka u Rwanda ruzegukana igihembo kuko bakoze cyane.

The Ben ni umwe mu bahanzi bahetse Muzika nyarwanda

Africa Muzic Magazine (AFRIMMA), ni ibihembo bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu ngeri zitandukanye za muzika.

The Ben ari mu kiciro cy’abagabo bahize abandi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ahanganye na Diamond Platnumz, Harmonize, Mbosso, Rayvanny na Ali Kiba bo muri Tanzania.

The Ben udahatanye bwa mbere n’aba basitari, aganinira na KT Press yavuze ko iki gihembo u Rwanda rukwiye kukegukana muri uyu mwaka.

Ati “Buri gihe nshimira AFRIMMA kutumenya nk’abahanzi bo mu Rwanda, ariko ndatekereza ko uyu mwaka dukwiye gutsinda kuko twakoranye umwete. Nifuzaga kubona umubare munini watoranyijwe uhagarariye u Rwanda mu byiciro bya AFRIMMA kuko twabonye impano zitangaje. ”

Umubyinnyi w’Umunyarwandakazi Sherrie Silver ubyitabiriye ku nshuro ya kabiri, yashyizwe mu cyiciro cy’ababyinnyi bahize abandi ku Mugabane wa Afurika yose. Ahatanye na Poco Lee, Kora Obidi , PapiOjo na Sayrah Chips bo muri Nigeria.

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya karindwi, biteganyijwe ko ibirori byo gutanga ibi bihembo bishobora kuba mu Ukwakira 2020, ariko bikaba hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yugarije Isi.

Related Articles

4 comments

CBD for sale February 11, 2021 - 7:58 pm

It’s remarkable for me to have a web site, which is good designed for my experience.
thanks admin

Reply
CBD gummies for pain February 15, 2021 - 6:58 pm

Great items from you, man. I’ve keep in mind your stuff
prior to and you’re simply extremely excellent.
I actually like what you have got right here, certainly
like what you’re saying and the way through which you assert it.
You make it enjoyable and you still care for to keep it
smart. I cant wait to learn much more from you. This is actually
a terrific site.

Reply
CBD for sale February 21, 2021 - 12:04 pm

I want to to thank you for this wonderful read!!
I certainly enjoyed every little bit of it.
I’ve got you saved as a favorite to look at
new stuff you post…

Reply
CBD oil for sale February 21, 2021 - 2:45 pm

Hey there! I know this is somewhat off-topic but I had to ask.
Does operating a well-established blog like yours
take a lot of work? I’m completely new to blogging but I do write in my journal on a daily basis.
I’d like to start a blog so I can share my experience and thoughts
online. Please let me know if you have any ideas or tips for new aspiring
bloggers. Appreciate it!

Reply

Leave a Comment