Home Coronavirus Gicumbi&Gasabo: Abagizweho ingaruka n’ibiza na COVID bahawe inkunga ya Miliyoni 37

Gicumbi&Gasabo: Abagizweho ingaruka n’ibiza na COVID bahawe inkunga ya Miliyoni 37

by admin
0 comment

Abagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi ndetse n’abakozweho n’icyorezo cya COVID-19 bo mu Karere ka Gicumbi n’aka Gasabo, uyu munsi bahawe inkunga yo kubafasha ifite agaciro ka Miliyoni 37,8 Frw.

Babanje kuganirizwa

Abafashijwe barimo abo mu Murenge wa Byuma n’uwa Rukomo yo mu Karere ka Gicumbi ndetse n’abo mu Karere ka Gasabo barimo abasenyewe n’ibiza ndetse n’abagize ibibazo by’ubukene batewe n’ingaruka za COVID-19 zirimo kubura imirimo yari isanzwe ibatunze.

Iyi nkunga y’ibikoresho by’isuku nk’amasabune na kandagira ukurabe ndetse n’ibiribwa, byatanzwe ku bufatanye bw’Umushinga ARCT-Ruhuka n’Umuryango w’Abadage wa GIZ.

Nzavugankize Karasira umwe mu bahawe inkunga wo mu Murenge wa Byumba, inzu ye yavuye isakaro, akaba aherutse guhabwa amabati naho uyu munsi akaba yahawe n’ibiribwa.

Ati “Najye ndagerageza gushaka akazi mu gihe ndaba nsiga abana bari kurya.

Nyiramuhanda Viriginie na we wo mu Murenge wa Byumba asaba bagenzi be bahawe iyi nkunga irimo ibikoresho, kubikoresha icyo babiherewe, bakirinda kubigurisha.

Ati “Gusa abajyaga kubigurisha, njye ntabwo ndi kumwe na bo, kuko mfite abana bane bakeneye kurya.

Kayitesi Marie Rose ushinzwe gahunda mu mushinga ARCT-Ruhuka watanze iyi nkunga, avuga ko basanzwe bakora ibijyanye n’isanamitima kandi ko abagizweho ingaruka na biriya bikorwa byombi byaba Ibiza ndetse na COVID-19, na bo baba bakeneye ababereka ko bari kumwe na bo.

Ati “Biri mu nshingano gukora ibyo twashobora ngo dufatanye gukora ibishoboka dukura abaturage mu bwigunge.”

Umukozi ushinzwe kurwanya ibiza mu karere ka Gicumbi, Twagirayezu Edourad, avuga ko hari abaturage bagicumbikiwe mu byumba by’amashuri kuko batarabona uko bubakira, akavuga ko kugeza ubu muri kariya Karere hari abagera kuri 706 batarabona isakaro.

Ati “Tumaze guha abandi 321 babonye amabati, ubu dufie imiryango 32 igicumbikiwe mu byumba by’amashuri, ariko turakomeza gukora ibishoboka ngo turebe uko twakemura ikibazo kuko inkunga tuyihabwa na Minema.”

Inkunga yatanzwe mu turere tubiri; Gicumbi na Gasabo, ingana na 37 814 000 Frw yiganjemo ibiribwa nka Kawunga, umuceri, ibishyimbo n’isukari ndetse ibikoresho by’isuku nk’amasabune, Kandagira ukarabe n’udupfukamunwa tuzabafasha kwirinda COVID-19.

Babanje kuganirizwa
Mu byo bahawe harimo n’ibiribwa

Related Articles

Leave a Comment