Home Imyidagaduro Abagize P-Square basabye imbabazi Abafana.

Abagize P-Square basabye imbabazi Abafana.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Babikoze mu gitaramo bitabiriye cya Livespot X Festival cyabereye iwabo muri Nigeria kuri uyu wa 25 Ukuboza 2021.

Mbere yo kuririmba babanje basaba abafana babo n’isi yose imbabazi kubera amakosa bakoze bagatandukana. Umwe muri aba basore babiri yagize ati “Mbere ya byose mutwihanganire. Ndashaka ko isi yose imenya ko turi gusaba imbabazi.”

Aba bahanzi bahise baririmba indirimbo yabo yakunzwe yitwa ‘Ifunanya’ abafana basimbukana na bo.

Aya magambo bayavuze bapfukamye bagaragariza abafana babo ko ibyo bakoze atari byo kandi bifuza ko bongera kubagirira icyizere no kubereka urukundo nk’urwo baberekaga mbere.

P Square mu Ugushyingo uyu mwaka nibwo yiyunze nyuma y’imyaka itanu abari bayigize uko ari babiri badacana uwaka.

Ku wa 18 Ugushyingo ni bwo hatangiye gukwira inkuru zigaragaza ko izi mpanga zombi ziyunze. Iri tsinda ryasenyutse mu 2016 hanyuma buri wese atangira urugendo rwe muri muzika ku giti cye. Ku isabukuru yabo y’imyaka 40 ni bwo bongeye kunga ubumwe.

Hari nyuma y’aho hari hashize iminsi Peter agaragaye ari kumwe n’abana b’umuvandimwe we yagiye kubagurira ibikinisho. Umugore wa Paul yamushimiye icyo gikorwa, amwita “Uncle Papa”.

Nyuma amashushyo yagiye hanze agaragaza Peter na Paul bari kumwe mu rugo, bahoberana bishimye. Ayo mashusho agaragaza kandi mukuru wabo Jude Okoye ari guhoberana na Peter yigeze gukubita ubwo bashwanaga. Umugore wa Peter yari mu bari bahari.

Peter utaravugaga rumwe na Jude yanagaragaye bari kumwe ateruye umwana aherutse kwibaruka. Paul yagaragaye mu yandi mashusho ari kuvuga ati “imitwe ibiri iruta umwe”.

Mu Ugushyingo 2021 iri tsinda ryari kumwe mu gitaramo cya Ecofest Music Festival muri Sierra Leone.

Iri tsinda ryatangiye umuziki mu 2003, mu 2017 riza gutandukana. Ryatandukanye rimaze gukora album esheshatu zirimo iyo mu 2003 bise Last Nite, Get Squared yo mu 2005, iyasohotse mu 2007 bise Game Over, iya 2009 bise Danger, The Invasion yo mu 2011 ndetse na Double Trouble yagiye hanze mu 2014.

Ryamamaye mu ndirimbo zirimo “E No Easy” bahuriyemo na J. Martins, “Positif” bakoranye na Matt Houston, “Chop My Moneyma Akon na May D, “Beautiful Onyinye” baririmbanye na Rick Ross n’izindi.

Related Articles

Leave a Comment