Home Imyidagaduro Umuraperi Dwayne Michael Carter Jr(Lil Wayne)birakekwa ko yaba yararushinze mu ibanga.

Umuraperi Dwayne Michael Carter Jr(Lil Wayne)birakekwa ko yaba yararushinze mu ibanga.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Umuraperi Dwayne Michael Carter Jr. birakekwa ko yaba yararushinze n’umukunzi we Denise Bidot usanzwe ari umunyamideli, bitewe n’amagambo uyu muhanzi yasakaje ku mbuga nkoranyambaga.

Lil Wayne yanditse kuri Twitter amagambo agira ati “Umugabo wishimye ukiriho. Uyu munsi ni itangiriro ry’ubuziraherezo bwacu. Ubuziraherezo? Ubuziraherezo!”

Page Six yatangaje ko itaramenya neza niba Lil Wayne yarushinze kuko n’umuvugizi we mu muziki atigeze abyemeza.

Denise Bidot wakundanaga na Lil Wayne umwaka ushize byavuzwe ko yamubenze bitewe n’uko yari ari mu bashyigikiye Donald Trump mu matora ya Amerika yatsinzwe na Joe Biden, ibintu byavugwaga ko atari yiteze ku mukunzi we.

Icyo gihe uyu mukobwa w’imyaka 34 yanditse kuri Instagram ati “Rimwe na rimwe urukundo ntabwo ruba ruhagije.” Arangije ashyiraho akamenyetso k’umutima washenjaguritse.

Ariko mu ntangiro z’uku kwezi hongeye kugaragara ibimenyetso by’uko aba bombi basubiranye bitewe n’amashusho yasakajwe na Lil Wayne yasohokanye umukunzi we ku mucanga.

Lil Wayne w’imyaka 38 aramutse yararushinze, byaba ari inshuro ya kabiri cyane ko kuva mu 2004 kugeza mu 2006 yabanaga na Toya Johnson bakundanye mu mashuri yisumbuye, bakaza kurushinga ariko bakamarana imyaka mike. Banafitanye umwana w’umukobwa witwa Reginae Carter.

Lil Wayne afite abana batatu b’abahungu ku bandi bagore bagiye bakundana. Mbere ya Denise Bidot, Lil Wayne yakundanye na La’Tecia Thomas ariko baza gutandukana.

Related Articles

Leave a Comment