Home Inkuru Nyamukuru Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya Bassirou Diomaye wa Sénégal

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya Bassirou Diomaye wa Sénégal

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Bassirou Diomaye Diakhar Faye, uherutse gutorerwa kuyobora Sénégal.

Umuhango wo kurahira kwa Bassirou Diomaye Diakhar Faye, wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata mu 2024, i Dakar muri Sénégal.

Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, Général Mamadi Doumbouya wa Guinée na Moussa Faki uyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Muri uyu muhango u Rwanda rwo rwahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Perezida Faye yashimiye abakuru b’ibihugu ndetse n’ababahagarariye bitabiriye uyu muhango, avuga ko azakomeza uwo mubano mwiza Sénégal ifitanye n’ibyo bihugu. Yanaboneyeho gushimira abaturage ba Sénégal bamugiriye icyizere.

Ati “Ku wa 24 Werurwe 2024, abaturage ba Sénégal baratoye mu mutuzo n’ubwisanzure, bangira perezida wa gatanu wa Sénégal n’amajwi 54% […] Ndumva neza uburemere bw’inshingano ndetse n’ubunini bw’ibyo nsabwa gukora.”

“Abaturage ba Sénégal bashishikariye kubona Sénégal itekanye, Sénégal iteye imbere muri Afurika, mu kubaka Sénégal nshya, nzakora ibishoboka byose mu kurengera amahoro n’ubufatanye mu banyagihugu bose.”

Faye w’imyaka 44 yatorewe kuba Perezida wa Gatanu w’iki gihugu nyuma yo gufungurwa kuko yari imfungwa ya politiki cyane ko aturuka mu ishyaka Pastef (Patriotes Africains du Sénégal pour Travail, Éthique et la Fraternité) ritavugaga rumwe n’iryari ku butegetsi.

Yatsinze amatora nyuma yo kugira amajwi 54% nyuma yo guhigika umukandida wo mu ishyaka ryari ku butegetsi Amadou Ba wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu wagize amajwi 35%.

Ubwo yari amaze gutsinda, Perezida Kagame ari mu bamwifurije imirimo myiza.

Mu butumwa Perezida Kagame yashyize kuri X, yavuze ko “Ndashimira byimazeyo Bassirou Diomaye Faye ku bwo gutorwa kwe nka Perezida wa Sénégal. Intsinzi yawe ni ikimenyetso nyakuri cy’icyizere cy’abaturage ba Sénégal, nshimira cyane ku bw’amatora yabaye mu mahoro. Niteguye gukomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byacu bibiri.”

U Rwanda na Sénégal bisanzwe bifite umubano ushingiye kuri dipolomasi na politiki kuko mu 2021 aribwo Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal, yizihije isabukuru y’imyaka 10 ishize ifunguwe. Ibihugu byombi bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Senegalese.

Kuri ubu kandi hari amasezerano ibihugu byombi biteganya gusinyana mu bijyanye n’uburezi, ubuzima ndetse n’ingendo zo mu kirere.

Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, Général Mamadi Doumbouya wa Guinée na Moussa Faki uyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Umuhango wo kurahira kwa Bassirou Diomaye Diakhar Faye, wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata mu 2024, i Dakar muri Sénégal

Related Articles

Leave a Comment