Home Ikoranabuhanga Abahuguwe n’ikigo “TRES” barihariye ku isoko ry’umurimo mu ikoranabuhanga n’itumanaho.

Abahuguwe n’ikigo “TRES” barihariye ku isoko ry’umurimo mu ikoranabuhanga n’itumanaho.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Kuri ubu u Rwanda rwashyize imbere serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho mu kwihutisha iterambere mu bikorwa bitandukanye.

Imibare mishya iherutse gushyirwa hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR igaragaza ko umusaruro wa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho, wazamutse ku kigero cya 35% mu 2023, ugereranyije n’umwaka wari wabanje,ibi ahanini bikaba byaragizwemo uruhare rukomeye na bimwe mu bigo bitanga serivisi mu kubaka iminara.

Ikigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga Trust Engineering Solutions”TRES”ni kimwe mu bigo bitanga serivisi zo kubaka iminara cyagiye gitanga amahugurwa n’ubumenyi ku banyeshuri batandukanye baba abarangije ndetse n’abiga muri za kaminuza kugirango bagire ubumenyi bihagije mu gihe bageze mu mirimo.

Umuyobozi w’ikigo “TRES” Venuste Twagiramungu,avuga ko abo bahugura bifashisha ibyuma bigezweho bisanzwe bikoreshwa ku minara y’itumanaho hirya no hino ku isi, bikabafasha kugira ubumenyi bwisumbuyeho mu gihe bageze mu mirimo, ari nabyo bifasha n’igihugu mu kwihutisha serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho.

Venuste Twagiramungu yashinze “TRES” mu mwaka wa 2006 nyuma yo gukora mu bigo by’itumanaho bitandukanye hano mu Rwanda nka MTN, Terracom na Rwandatel,yongeyeho n’ubumenyi butandukanye yakuye mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bususwisi, Dubai, na Afurika y’Epfo.

Related Articles

Leave a Comment