Home INKURU ZIHERUKA Israel yatangaje ko yahagaritse imirwano n’inyeshyamba za Hamas muri Gaza.

Israel yatangaje ko yahagaritse imirwano n’inyeshyamba za Hamas muri Gaza.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Nyuma y’iminsi 11 y’imirwano hifashishijwe ibisasu bya misile, Guverinoma ya Israel yatangaje ko yahagaritse imirwano n’inyeshyamba za Hamas zibarizwa mu gace ka Gaza gatuwe n’abanya-Palestine.

Hamas yatangiye kurasa ibisasu bya misile kuri Israel mu byumweru bibiri bishize, ishinja icyo gihugu kubakira abaturage bacyo mu Burasirazuba bwa Yeruzalemu, agace kahoze gatuwe n’abanya-Palestine ndetse abanya-Palestine bagafata nk’umurwa mukuru wabo igihe igihugu cyabo kizaba cyemewe ku rwego mpuzamahanga.

Iyo mirwano yari imaze kugwamo abanya-Palestine 232 batuye muri Gaza ndetse n’abanya-Israel 12.

Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Israel kuri uyu wa Kane, rivuga ko impande zombi zemeye guhagarika imirwano bigizwemo uruhare na Misiri.

Ntabwo hatangajwe igihe impande zombi ziratangira kubahirizwa ibyo zemeranyijeho, kuko BBC yahise itangaza ko mu Majyepfo ya Israel hari igisasu Hamas yarasheyo nyuma gato y’uko itangazo risomwe.

Televiziyo ya Misiri yatangaje ko hari itsinde ry’impuguke mu by’umutekano icyo gihugu kizohereza mu duce twa Palestine Israel yigaruriye, kugira ngo zifashe mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.

Hashize imyaka isaga 70 Israel na Palestine birwana, aho Palestine ishaka kongera kwita igihugu gituwe n’abarabu nkuko byahoze mbere y’intambara ya kabiri y’isi yose, Israel itaraba igihugu gituwe n’Abayahudi bafatwa nka ba nyamuke muri ako gace.

Related Articles

Leave a Comment