Home Inkuru Nyamukuru Perezida Paul Kagame yashimye ubutwari bwaranze abaharaniye impinduramatwara muri Zanzibar

Perezida Paul Kagame yashimye ubutwari bwaranze abaharaniye impinduramatwara muri Zanzibar

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida Paul Kagame yashimye ubutwari bwaranze abaharaniye impinduramatwara muri Zanzibar yagezweho mu myaka 60 ishize.

Yabikomojeho ku wa 12 Mutarama 2024 mu gihe yifatanyaga n’abatuye muri Zanzibar kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 iki Kirwa kimaze kigeze ku mpinduramatwara yashyizeho abayobozi nyuma yo gukuraho ubutegetsi bw’Abarabu b’Aba-Sultan.

Perezida Kagame mu rurimi rw’Igiswahili n’Icyongereza, yashimiye abayobozi n’abatuye muri Zanzibar, aha agaciro abatuye iki kirwa cyihuje na Tanganyika mu 1964, bikabyara Tanzania nk’igihugu.

Yagize ati “Kuri uyu munsi w’amateka, turibuka intwari z’abagore n’abagabo zarwanyije akarengane. Iki gihe cyabayemo intangiriro y’ubumwe hagati ya Zanzibar na Tanganyika, byabyaye igihugu cya Tanzania.”

Perezida Kagame yashimye ubutwari bw’abaharaniye impinduramatwara muri Zanzibar

Related Articles

Leave a Comment