Home Inkuru zamamaza Ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo byatumye Koperative COPCOM irushaho gutera imbere.

Ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo byatumye Koperative COPCOM irushaho gutera imbere.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Kwibumbira mu makoperative ni imwe mu nzira nziza zifasha mu kwihutisha iterambere yaba ku banyamuryango ndetse n’igihugu muri Rusange.
Koperative COPCOM ikorera Ku Gisozi ni urugero rwiza rugaragarira buri wese kubera ibyiza bamaze kugeraho birimo n’inyubako zigezweho biyubakiye.
Bwana Nkeramiheto Emmanuel ni visi perezida wa Koperative COPCOM avuga ko batangiye ari abanyamuryango bake bari muri association zitandukanye,nyuma baza kwiyemeza guhuriza hamwe izo association ari nazo zabyaye Koperative COPCOM.
Yagize ati”Twatangiriye muri za association icyo gihe twakoreraga aho bita mu gakinjiro ko mu mujyi hafi ya Gereza,kuberako aho twakoreraga hatari hajyanye n’icyerekezo cy’umujyi byabaye ngombwa ko dushakirwa ahandi aribwo twabonye hano ku Gisozi muby’ukuri nkuko ubibona haranisanzuye”.
Akomeza avuga ko nyuma yo kugera ku Gisozi biyemeje guhuriza hamwe izo association zikaba Koperative.
Ati”nyuma yo kubona aho dukorera hano ku Gisozi twiyemeze gushyira imbaraga hamwe dushyiraho Koperative COPCOM aho twaje no kubona ubuzima gatozi mu mwqka wa2003, aha nanone twabonaga ko icyerekezo cy’igihugu kidusaba kureba kure kugirango tutazasigara inyuma mu iterambere,nibwo twaganiriye ku bikorwa byaduteza imbere twiyemeza kubaka izi nyubako nziza mubona”.

Nkeramiheto Emmanuel visi perezida wa COPCOM.
Bwana Nkeramiheto
Emmanuel avuga ko buri munyamuryango yatangiye asabwa umugabane shingiro w’amafaranga ibihumbi magana icyenda(900.000Frw) yabarwaga ashingiye no ku mutungo abanyamuryango bari bafite aho bakorera.

Inyubako zigezweho zubatswe na COPCOM
Bwana Mukiza Dieudonné ni umucungamutungo wa Koperative COPCOM nawe yishimira imikorere ya buri munsi ya Koperative COPCOM kuko bakorera mu mucyo bigatuma n’akazi ke kagenda neza.
Ati”Hari abantu bumva Koperative bakumva ari ibintu biciriritse ariko siko biri kuko usanga harimo amafaranga menshi ndetse n’ibikorwa bihambaye,kuri njye rero biranshimisha kuko mfatanya n’abayobozi banjye ndetse n’abanyamuryango gutahiriza umugozi umwe kandi twese tugakorera mu mucyo”.

Mukiza Dieudonné umucungamutungo wa COPCOM
Kugeza ubu Koperative COPCOM ifite abakozi bagera kuri 42 ndetse irashimira banki ya BRD bakoranye kugeza uyu munsi ibintu bikaba bigenda neza ndetse bakazakomeza no gukorana mu mishinga ikomeye bateganya mu minsi iri imbere.

Related Articles

Leave a Comment