Home Inkuru Nyamukuru Amasomo atatu Perezida Kagame yahaye abarangije muri RICA ngo ubuhinzi buheke ubukungu bw’u Rwanda

Amasomo atatu Perezida Kagame yahaye abarangije muri RICA ngo ubuhinzi buheke ubukungu bw’u Rwanda

by admin
0 comment

Perezida Paul Kagame yagaragaje amasomo atatu yo kwibandaho ku banyeshuri ba mbere basoje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishuri Rikuru ryigisha ibijyanye n’ubuhinzi burengera ibidukikije Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA) riherereye mu Karere ka Bugesera.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Kanama 2023 nibwo RICA yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri ba mbere 75 basoje amasomo, nyuma y’imyaka ine batangiye.

Iri shuri ryubatswe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barimo Umuryango Howard G Buffet w’Umuherwe Howard G Buffet usanzwe afatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’ubuhinzi.

Perezida Kagame yashimiye abanyeshuri basoje amasomo muri iri shuri, abafatanyabikorwa ndetse n’abakozi b’iri shuri, ku muhate bagize kugira ngo uyu munsi abanyeshuri ba mbere babe basoje.

Yavuze ko aba banyeshuri bitezweho byinshi mu guteza imbere ubuhinzi bw’u Rwanda na Afurika, ariko agaragaza ko kugira ngo babigereho bakeneye gushyira mu bikorwa amasomo atatu y’ingenzi.

Yerekanye ko ayo masomo aramutse ashyizwe mu bikorwa byanze bikunze ubuhinzi bwa Afurika bwaba inkingi ya mwamba mu iterambere ry’uwo mugabane.

Ati “Mushakishe ahari ibibazo, mwihe umwanya hanyuma mwihe intego yo kubikemura. Muzahura n’imbogamizi ariko kugira icyerekezo ni ingenzi. Bamwe bazabashidikanyaho ariko mwe buri gihe muzajye mukora icyo mwumva ko ari cyo kuko kugira ngo ugere ku ntego ukwiriye kunyura mu nzira abandi batanyuzemo.”

Perezida Kagame yavuze ko ikindi abo banyeshuri bakwiriye gushyira imbere ari ukubyaza umusaruro ubumenyi bahawe, dore ko 60 % by’abasoje bavuze ko bamaze kwihangira imirimo ifite aho ihuriye n’ubuhinzi.

Ati “Mufite iby’ingenzi byose ngo muhange udushya mu rwego rw’ubuhinzi.”

Perezida Kagame yavuze ko isomo rya gatatu aba banyeshuri bakwiriye kuzirikana, ari ugufatanya muri byose kuko kuba nyamwigendaho ntacyo bitanga.

Ati “Nta kintu na kimwe kigerwaho umuntu akoze wenyine […] Buri gihe mube hafi y’inshuti n’abandi babatera ishyaka ryo gukora ibidasanzwe. Ntimuzibagirwe umubano mwubatse n’abanyeshuri bagenzi banyu.”

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo Umugane wa Afurika uhura nacyo akenshi atari ukubura abantu bafite ubumenyi buhagije cyangwa se umutungo kamere wo kubyaza umusaruro, ahubwo ngo ni “ikibazo ni ukudafatanya mu buryo butanga umusaruro no kubaka ubufatanye bubyara umusaruro.”

Umuyobozi w’icyubahiro wa RICA, Howard G. Buffet yavuze ko icyamuteye ishyaka ryo gufatanya n’u Rwanda ngo iri shuri rishingwe, byaturutse ku buyobozi bwarwo yasanze bwihariye.

Ati “Njya mbibwira umukobwa wanjye ngo iyo ugeze mu Rwanda ntabwo icyo ubona ari Afurika ahubwo ubona uko Afurika izaba imeze mu gihe kiri imbere.”

Buffet yavuze ko gukora ubuhinzi bugezweho kandi butanga umusaruro ari ibintu bishoboka, igisabwa gusa ni uguhindura imyumvire aribyo RICA yahawe inshingano zo gukora.

Yasabye abanyeshuri basoje amasomo kwibuka ko ubumenyi bahawe atari bwo bwonyine bukenewe ngo batange umusaruro bitezweho.

Ati “Uburezi ni ingenzi ariko sibwo bwonyine buzatuma muba abantu b’ingenzi mu buzima. Hari ibindi ukeneye nk’uburyo mufatamo ibyemezo, imbaraga zo kuvuga oya kuko hari ho mu buzima biba ngombwa ko uvuga oya, kwemera ko gutsindwa bibaho no kwemera no gukorana n’abandi.”

Chichi Brave Ntaganira wavuze mu izina rya bagenzi be bahawe impamyabumenyi muri RICA, yagaragaje ko bakigera muri iri shuri babonye ko imyigishirize yaryo itandukanye, kuko rifite umwihariko wo kwigisha amasomo asanzwe ruyavanga n’ubumenyi ngiro mu by’ubuhinzi.

Ati “ Tukigera hano icyumweru cya mbere twagiye mu mirima, mu biraro gukama n’ibindi ku buryo byari bitangaje ariko twari twiteguye.Twize ko kugera ku cyo ushaka biva ku muhate ndetse no kwigira ku mbogamizi ugenda uhera nazo.”

Yavuze ko mu myaka ine bamaze muri iri shuri, bahawe umwanya wo kwimenyereza mu bigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubuhinzi ku buryo uburaribonye bahakuye buzabafasha nyuma yo kurangiza ishuri.

Ati “Byadufashije kwibonera neza n’amaso ibibazo abahinzi n’ibi bigo bihura nabyo, biduha ubunararibonye bwo kubona aho duhera dutanga umusanzuro mu guhangana n’ibyo bibazo.”

Dr Richard Ferguson, Umuyobozi Mukuru muri RICA ushinzwe ubushakashatsi n’imyigishirize yavuze ko mu myaka ine ishize iri shuri rifunguwe, rimaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga ku buryo bizera ko ejo haryo hatanga icyizere.

Ati “Twagize ibibazo bya Covid-19 ariko ubunararibonye twavanyemo bwari ntagereranywa bidutegurira kuba abantu bihanganira ibigeragezo byose bahura nabyo. Ntabwo nshidikanya ko mufite ibisabwa byose ngo muvemo abantu bazabasha guhangana n’imbogamizi zose mwahura nazo.”

RICA ni kaminuza iri ku buso bwa hegitari 1 300, buriho inyubako, imirima ikoresha mu buhinzi n’ubworozi n’ibindi bijyanye n’amasomo ayitangirwamo. Ni kaminuza iri hagati y’ibiyaga bibiri, icya Kirimbi na Gaharwa.

Abanyeshuri ba RICA bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi burengera ibidukikije (Conservation Agriculture), ariko buri umwe akaba afite icyiciro runaka cy’ubuhinzi yihuguyemo by’umwihariko.

Uwiga muri RICA ashobora guhitamo kuba inzobere mu bworozi (Animal Production,) cyangwa ubuhinzi (Crop Production), gukoresha imashini mu buhinzi (Mechanization) ndetse no gutunganya ibikomoka ku buhinzi (Food Processing).

Related Articles

Leave a Comment