Home Inkuru Nyamukuru Nkubiri Alfred ukurikiranyweho ibyaha byo guhimba inyandiko no kuzikoresha yitabye urukiko.

Nkubiri Alfred ukurikiranyweho ibyaha byo guhimba inyandiko no kuzikoresha yitabye urukiko.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Umunyemari Nkubiri Alfred ukurikiranyweho ibyaha byo guhimba inyandiko no kuzikoresha yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ahakana ibyaha aregwa.

Uyu mucuruzi ufungiye i Mageragere muri Gereza ya Nyarugenge yitabye Urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Werurwe 2021.

Mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, Nkubiri aburana ari i Mageragere [hifashishijwe video conference] mu gihe Ubushinjacyaha, Abunganira Nkubiri, Abacamanza ndetse na bamwe mu bo mu muryango we baba bicaye mu cyumba cy’iburanisha kiri i Rusororo.

Mu Iburanisha mu mizi ryatangiye uyu munsi, hagarutswe ku cyaha cyo guhimba inyandiko no kuzikoresha aho Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko Nkubiri yakoze icyo cyaha binyuze mu baturage yagiye ashyira ku rutonde rw’abahawe ifumbire kandi ntayo bahawe.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari abaturage bagiye bashyirwa ku rutonde nk’abahawe inyongeramusaruro nyuma bikaza kugaragara ko ntayo bahawe.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari na lisiti Nkubiri yatanze muri MINAGRI agaragaza ko hari n’abaturage bamurimo umwenda kandi nta fumbire bigeze bahabwa.

Aba baturage babwiye ubugenzacyaha mu ibazwa ko kuba baragaragaye kuri urwo rutonde nk’abahawe ifumbire, ko uwo mukono ugaragara ku mazina yabo ari umuhimbano wahimbwe na Nkubiri Alfred.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bushingiye ku bimenyetso by’abantu bagaragaje ko batigeze bahabwa ifumbire nyamara Nkubiri yarakoze urutonde bagaragaraho nk’abahawe iyo fumbire ndetse n’abandi bashyizwe ku rutonde rw’abamubereyemo umwenda kandi nta fumbire bigeze bahabwa, busanga Nkubiri ahamwa n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

Umucamanza yahaye umwanya Nkubiri ngo yiregure kuri iki cyaha cyo guhimbira abantu imikono avuga ko atari byo kuko Ubushinjacyaha bwirengagije ukuri.

Yavuze ko hari inyandiko nyinshi yagiye yandikirwa n’abayobozi b’uturere ndetse n’inama zitandukanye bagiye bakorana n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi zemeje ko abo baturage bahawe ifumbire.

Nkubiri yavuze ko Ubushinjacyaha bukwiye kureba imikono y’abo bantu bavuga ko batigeze bahabwa ifumbire bityo bukareka kwirengagiza ukuri.

Abunganira Nkubiri bagaragarije Urukiko ko ifumbire umukiliya wabo yahaga abaturage babanje kugaragaza ko bari ku rutonde rwakozwe n’inzego z’ibanze kuva ku tugari kugeza ku Karere noneho akarere kagashyikiriza Minagri urwo rutonde.

Bagaragaje ko urutonde rutakorwaga na Kompanyi ya ENAS (ihagarariwe na Nkubiri), ahubwo rwabaga rwakozwe na Minagri. Ibi ngo byashingirwaga ku masezerano impande zombi zagiranye.

Ikindi kandi ngo ni uko kugira ngo umuturage ahabwe ifumbire yagombaga kuba yahawe nkunganire na leta ku buryo bitari gushoboka ko Nkubiri cyangwa se iyo ENAS bikorera urutonde kandi barabanzaga gutegereza urutonde rwatanzwe na leta.

Basabye Urukiko ko rwategeka ko iyo mikono y’abavuga ko basinyiwe na Nkubiri, yajya gusuzumwa hifashishijwe Laboratwari ipima ibimenyetso bya gihanga kugira ngo igaragaze koko ko iyo mikono ari imihimbano.

Me Uwizeyimana Jean Baptiste uri mu banyamategeko bane bunganira Nkubiri yavuze ko umukiliya wabo uretse kumenya ingano y’ifumbire izajyanwa mu Karere runaka ariko urutonde rwabaga rwakozwe na Minagri ku bufatanye n’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’Umudugudu.

Mu Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu hagaragaye umugore ushinjwa gufatanya na Nkubiri gukoresha inyandiko mpimbano. Uyu mugore witwa Nyiramahoro yari ari umu Agro-Dealer mu Murenge wa Musaza.

Yavuze ko icyaha Ubushinjacyaha bumushinja cyo gutegura, gukora no gukoresha inyandiko mpimbano atacyemera.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Nyiramahoro yakoranye inyandiko na Nkubiri bandika lisiti z’abantu mu Murenge itandukanye.

Aba bombi bakoranye kuva mu 2010 ari nabwo izo lisiti bakoze ari naho uruhare rwe muri icyo cyaha rugarukira.

Umushinjacyaha yavuze ko lisiti zakorwaga kugira ngo bazereke Minagri bagaragaza ko abaziriho bahabwe ifumbire kandi atari byo.

Nyiramahoro yabwiye Urukiko ko abatangabuhamya bagaragajwe mu kirego cye bamushinja kubashyira ku rutonde nk’abahawe ifumbire kandi ntayo bahawe atari ukuri.

Uyu mugore nawe uri kuburana afungiye i Mageragere yavuze ko yari asanzwe ari umucuruzi mu Murenge wa Musaza aho yafashaga mu kwishyuza abahinzi babaga bahawe ifumbire.

Uwunganira Nyiramahoro yavuze ko Ubushinjacyaha nta bimenyetso bigaragaza ko umukiliya we yakoze icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

Yavuze ko Ubushinjacyaha bwashingiye ku nyandiko za nyuma ya 2015, mu gihe uyu mugore yari atagikorana na Nkubiri mu bijyanye n’ifumbire.

Nyuma yo kumva uruhande rw’Ubushinjacyaha n’abaregwa, Umucamanza yasabye ko uhagarariye Minagri waregeye indishyi muri uru rubanza yatanga ibyo bashingiyeho.

Iyi ngingo ntabwo yavuzweho rumwe n’impande zombi kuko Nkubiri n’abamwunganira bagaragarije urukiko ko bifuza ko babanza kurangiza kuburana ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano noneho abaregera indishyi bakazazamo nyuma.

Nkubiri yagaragarije urukiko ko nk’umuntu ugeze mu za bukuru ashobora kugira ikibazo cyo kwibagirwa aho yari ageze, bityo asaba ko urukiko rwabanza kuburanisha icyaha kimwe kikarangira. Umucamanza yateye utwatsi ubusabe bwe ndetse ahita ategeka ko iburanisha rizakomeza ku wa 20 Mata 2021, humvwa Minagri iri kuregera indishyi muri uru rubanza.

Related Articles

Leave a Comment