Umugore witwa Uwizeyimana Vestine wo mu Mudugudu wa Yove mu Kagari ka Mutongo mu Murenge wa Cyato ni mu Karere ka Nyamasheke yahawe n’ubuyobozi bw’aka karere inka nyuma y’aho yanze kurarana n’umugabo we amukekaho kuba yaranduye Corona virus.
Ku wa 7 Kamena 2020 nibwo Uwizeyimana yanze kurarana n’umugabo we, Habarugira Amon wari uvuye mu Karere ka Rusizi kari mu duce twugarijwe na COVID-19.
Icyo gihe umugabo we yageze i Nyamasheke mu bantu 33 bari batorotse bavuye i Rusizi kuko bitari byemewe kuhava cyangwa kuhajya.
Habarugira akigera mu rugo rwe, umugore yanze kumwakira mu cyumba ahubwo amuha icye ndetse inzego z’ubuzima zigiye kumupima zimusangamo ubwandu bwa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.
Mu kiganiro Uwizeyimana yagiranye n’itangazamakuru yagize ati “Yaje arwaye inkorora n’ibicurane ageze mu rugo nta muntu wigeze amwakura, turavuga ngo iminsi 14 nirangira azajya kwipimisha tukabona kumwakura ubundi tumuha icyumba cya wenyine. Yaje ku Cyumweru, ku wa Kabiri ajya kwivuza bamwohereza i Kibogora baramupima bamusangamo Coronavirus bahita bamujyana i Rusizi.”
Abantu benshi bishimiye igikorwa Uwizeyimana yakoze, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko bugomba kuzamushimira mu ruhame ndetse kuri uyu wa 22 Nzeri bwasohoje isezerano.
Uwizeyimana Vestine yahawe inka izajya imufasha kubona amata n’ifumbire. Mu kanyamuneza kenshi yagize ati “Ndabashimiye cyane kuba mumpaye iyi nka, izamfasha kubona amata y’abana ndetse inadufashe kubona ifumbire yo gushyira mu murima.”
Habarugira Amon, umugabo wa Uwizeyimana avuga ko nta kibazo byamuteye kuba yarangiwe n’umugore we ko bararana ahubwo abifata nk’ubutwari.

Ati “Nari ndi Rusizi mbona bari gufata abarwaye nibwo nafashe gahunda yo gutaha, mpamagaye madamu arambwira ngo nubwo uje turagushyira ahantu ha wenyine mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ntabwo nabyanze kuko nanjye nkunda umuryango wanjye. Tubanye neza rwose ni ubutwari yakoze kandi urabona ko abihembewe.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Applonie, yavuze ko ibyo Uwizeyimana yakoze bishimangira ko gahunda yo kuvurira COVID-19 mu rugo ishoboka.
Ati “Kuba uriya mubyeyi yarakoze igikorwa cyo kurinda umuryango we kandi afite umugabo ufite Coronavirus, biraduha icyizere ko umurwayi wese ashobora kuvurirwa mu rugo umuryango wose ntiwandure icyorezo.”
Bamwe mu baturanyi ba Uwizeyimana bishimira igikorwa yakoze kuko cyatumye abatuye mu Murenge wa Cyato batandura iki cyorezo.
Kuva Coronavirus yagera mu Rwanda, mu Karere ka Nyamasheke hagaragaye abarwayi batandukanye ariko kuri ubu nta bwandu bushya buhari kuko bose barakize.