Home INKURU ZIHERUKA Robert Bafakulera wayoboraga PSF yeguye

Robert Bafakulera wayoboraga PSF yeguye

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Bafakulera Robert wari Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) yeguye kuri uyu mwanya nyuma y’igihe kitageze ku mwaka atorewe manda ya kabiri.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, Bafakulera Robert yavuze ko ubwegure bwe yabugejeje ku bagize Inama y’Ubutegetsi y’Urugaga rw’Abikorera kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare mu 2023.

Ati “Neguye ku mpamvu zanjye bwite, ubwegure bwacu twabutanze uyu munsi kandi bwakiriwe n’abagize Inama y’Ubutegetsi PSF.”

Yakomeje avuga ko asize uru rugaga ruri ahantu heza, ndetse yemeza ko hari abari bamwungirije bazakomeza kuyobora kugeza igihe hazatorerwa undi Muyobozi Mukuru.

Ati “Uru rugaga ruhagaze neza ruzasigara ruyobowe n’uwari unyungirije Jeanne Françoise Mubiligi kandi twagiye dukorana, ibyo gukora arabizi ndetse hari n’uwungirije wa kabiri kandi babyakiriye neza kandi biteguye gukomeza kuyobora kugeza igihe hazatorerwa umuyobozi mushya.”

Muri Werurwe mu 2022 nibwo Bafakulera Robert yatorewe kongera kuyobora Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda muri manda ya kabiri n’amajwi 122.

Ubwo yatorwaga, Bafakulera yavuze ko kimwe mu byo azashyira imbere afatanyije na bagenzi be harimo gufasha ubukungu bw’igihugu kurenga ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

“Ubu rero icyifuzwa ni ubufatanye, abantu bose twatowe ubufatanye nibwo dusabwa, dukore akazi twatorewe, tuyobore bagenzi bacu tubageze kuri byinshi batwifuzaho ndetse badutoreye.”

Ati “Turacyari muri COVID-19 ariko yaragabanutse, ni igihe cyiza rero cyo gukora cyane kugira ngo tuve mu bihe bibi twari turimo, murabizi mwese ko inzego zitandukanye zagiye zisigara inyuma kubera COVID-19. Akazi rero dufite imbere ni kenshi nk’abayobozi b’abikorera. Ni ngombwa rero ko dufatanya n’abadutoye kugira ngo tuve mu byatejwe n’iki cyorezo.”

Bafakulera yongeye gutorerwa kuyobora PSF nyuma ya manda ya mbere yari yatsindiye mu 2018. Yari igizwe n’imyaka itatu ariko ishobora kongerwa.

Iyi manda ya mbere yatangiye muri Gashyantare 2018 yagombaga gusozwa muri Werurwe 2021 ariko igihe manda yaganaga ku musozo Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 amatora asubikwa n’ubuyobozi bwa PSF.

Bafakulera ni umwe mu bacuruzi bakomeye mu Rwanda, aho yashoye cyane mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli. Afite hoteli zitandukanye mu Rwanda zirimo Ubumwe Grand Hotel. Anagaragara kandi mu rwego rw’ubwikorezi ndetse n’ubucuruzi bw’umuceri n’amavuta yo guteka.

Related Articles

Leave a Comment