Home Inkuru Nyamukuru Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ndayishimiye w’u Burundi.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ndayishimiye w’u Burundi.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment
IGIHE

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bitanga icyizere cy’ukuzahuka k’umubano w’ibihugu byombi wari umaze igihe urimo agatotsi.

Ibi biganiro byabaye bikurikiye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yiga ku bibazo by’umutekano muke muri RDC yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023.

Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu byo mu karere bari bayitabiriye. Urugendo rwe i Burundi ni urw’amateka kuko rwabaye nyuma y’iminsi 3505, ni ukuvuga imyaka 9, amezi 7 n’iminsi itatu atahakandagira.

Yagerukaga i Burundi tariki 1 Nyakanga 2013, icyo gihe yari yitabiriye isabukuru y’imyaka 51 u Burundi bubonye ubwigenge. Yari yatumiwe n’uwari Perezida icyo gihe, Pierre Nkurunziza.

Ntabwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byigeze bitangaza ibyo abakuru b’ibihugu bombi baganiriye, nta kabuza biragaruka ku mubano n’uko warushaho kuba mwiza.

Kuva mu 2015 u Burundi n’u Rwanda ntibibanye neza, gusa mu myaka ibiri ishize, hatangiye urugendo rwo gusubiza ibintu mu buryo n’abayobozi mu nzego zinyuranye batangiye kugenderanirana.

Perezida Kagame yari aherutse gutangaza ko hari impinduka nziza mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi. Yabwiye Jeune Afrique ati “Mbona ko hari impinduka nziza. Nk’uko mubizi, aha haracyari impunzi z’Abarundi ariko Abayobozi b’i Bujumbura bafashe inshingano zabo kuri icyo kibazo.”

Leta y’u Burundi ishinja u Rwanda gucumbikira abakekwaho kuba inyuma y’umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015, kugeza n’aho Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida mu Burundi, yumvikanye avuga ko igihugu cye kizakomeza gusaba amahanga gushyira igitutu k’u Rwanda kugira ngo rutange abo bantu.

Ntabwo icyo kibazo kirabonerwa umuti, gusa Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyo atari cyo kibazo cyonyine gihari ariko ko hari “ubushake bwo kubikemura ni bwo bw’ingenzi”.

U Rwanda ntirwemera koherereza u Burundi abo bantu kuko byaba bihabanye n’amasezerano mpuzamahanga akurikizwa iyo igihugu cyakiriye umuntu uhunze.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yigeze kubwira IGIHE ko umuntu utamusubiza aho aturutse “cyane cyane iyo Loni nayo yamuhaye ibyangombwa ikemera ko ari impunzi.”

U Rwanda rusobanura ko kohereza aba bantu rwaba rwishe nkana amategeko rwasinye, kandi ngo nta n’ikindi gihugu cyabikora.

Ati “U Burundi buravuga buti aba bantu turashaka ko bagaruka iwacu ariko kuvuga ngo tubasubije iwabo byaba ari ukwica amasezerano nta n’igihugu cyabikora tuzi kiriho, ntibishoboka nubwo twabyifuza twaba twishe amategeko kandi bigaragara nabi cyane nk’igihugu.”

Leta y’u Burundi iherutse gushyikiriza iy’u Rwanda urutonde rw’aba bantu ishaka ko iyishyikiriza. Ivuga ko gushyikirizwa aba bantu ari kimwe mu bizatuma umubano w’ibihugu byombi wongera kumera neza.

Nubwo bimeze bityo ariko, inzira yo kuzahura umubano irakomeje.

Mu mpera za Kanama 2020 , Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Burundi zahuriye ku mupaka wa Nemba zemeranya kwimakaza guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya ubusugire n’umutekano w’ikindi gihugu, nk’inzira igamije gukemura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe igaragara ituruka mu Burundi igatera u Rwanda.

Mu Ukwakira 2020 kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro, bagaragarizanya ubushake bwo gusubiza umubano mu buryo.

Muri Nyakanga 2021, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagiye i Burundi ahagarariye Perezida Kagame ubwo iki gihugu cyizihizaga isabukuru y’imyaka 59 kibonye ubwigenge.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2022, abayobozi b’u Burundi mu nzego zitandukanye bakoreye uruzinduko mu Rwanda, rugamije gushishikariza impunzi z’iki gihugu gutahuka.

Related Articles

Leave a Comment