Home INKURU ZIHERUKA Pasiporo y’u Rwanda yashyizwe ku mwanya wa 83 mu zikomeye ku Isi.

Pasiporo y’u Rwanda yashyizwe ku mwanya wa 83 mu zikomeye ku Isi.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Pasiporo y’u Rwanda yashyizwe ku mwanya wa 83 mu zikomeye ku Isi aho uyifite ashobora kujya mu bihugu 61 atatswe Viza naho ibyo ajyamo ayisabwe ni 166.

Muri Afurika, Pasiporo y’u Rwanda iri ku mwanya wa 20 mu zikomeye umwanya umwe n’iya Benin.

Raporo igaragaza uko Pasiporo zihagaze izwi nka Henley Passport Index yasohotse ku wa Gatatu w’iki Cyumweru ishingiye ku mubare w’ibihugu umuntu utunze bene pasiporo runaka ashobora gusura asabye Viza cyangwa se ibihugu ashobora kubona Viza ageze ku mupaka.

Pasiporo y’u Buyapani ni yo ya mbere ku Isi ikomeye, aho uyifite aba ashobora kwinjira mu bihugu 193 adasabye Viza, ikurikirwa n’iya Singapore, Koreya y’Epfo, u Budage na Espagne.

Muri Afurika, Pasiporo ya Seychelles uyifite yemererwa kujya mu bihugu 153. Ni yo ya mbere ikomeye muri Afurika kuko iri ku mwanya wa 29 ku Isi.

Iy’Ibirwa bya Maurice iri ku mwanya wa 34 n’ibihugu 146, Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa 53 n’ibihugu 106. Botswana iri ku mwanya wa 63 aho ufite pasiporo yayo aba ashobora kujya mu bihugu 87 adasabye Viza.

Namibia iri ku mwanya wa 67 n’ibihugu 79 mu gihe Lesotho iri ku wa 69 n’ibihugu 77. Ibindi bihugu biza mu icumi bya mbere muri Afurika, ni eSwatini (ibihugu 75), Malawi (74), Kenya (73) na Tanzania (72).

Related Articles

Leave a Comment