Home Inkuru Nyamukuru Perezida Paul Kagame yagaragaje ibyiza byo gusenga,akebura abashaka kwigira ibitangaza.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ibyiza byo gusenga,akebura abashaka kwigira ibitangaza.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko gusenga ari byiza kuko byigisha abantu kumenya abo ari bo no kwicisha bugufi, akebura abikomanga mu gituza bigira ibitangaza.

Ni ingingo Perezida Kagame yagarutseho kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama mu 2023, ubwo yari mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu azwi nka ‘National Breakfast Prayer’.

Aya masengesho yitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, mu madini ndetse n’inshuti z’u Rwanda ziturutse hirya no hino.

Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship itegura aya masengesho, Ndahiro Moses, yashimiye Perezida Paul Kagame kuba yigomwe umwanya bigendanye n’inshingano nyinshi afite, akaza kwifatanya n’abanyamadini muri iki gikorwa cyo gusengera igihugu.

Ati “Ndagira ngo mbashimire byimazeyo nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kuba mu nshingano n’akazi kenshi mufite, mwigomwe umwanya nk’uyu mukitabira ubutumire bwacu.”

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye aya masengesho, Perezida Kagame yagaragaje ko gusenga ari byiza kuko bifite byinshi byibutsa ikiremwa muntu.

Ati “Gusenga ni byiza kandi bikubiyemo ibintu byinshi, gusenga biributsa, bifite byinshi bitwibutsa. Bitwibutsa icyo turi cyo kandi dukwiriye kumenya icyo turi cyo, turi abantu […] kumenya icyo umuntu aricyo binaguha n’umwanya wo gutekereza uko wifata, gutekereza umuco, gutekereza uko wifata mvuga ni kwa kwicisha bugufi. Bitwibutsa n’icyo dukwiriye kuba dukora, icyo dushinzwe.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko urebye imiterere y’Isi n’isanzure, n’uko bikora, byerekana ko hari ububasha bubiri inyuma bw’Imana.

Ati “Iyo dusoma ibijyanye n’isanzure, no muri siyansi ihanitse ibijyanye n’isanzure ni amayobera, bashaka aho iva n’aho ijya bakayibona ariko ntabashobore kubisobanura ngo bavuge ngo ihera he, igarukira he. Buriya mu isanzure harimo ibintu byinshi cyane, byinshi abantu bazi, imibare babara bakameneka imitwe, ntibagere ku ndunduro yabyo.”

Yavuze ko bitangaje uburyo iyo Isi uyigereranyije n’ibindi bigize isanzure ushobora gusanga ingana n’ururo.

Ati “Muri ibyo byinshi bigize isanzure harimo n’iyi Si dutuyeho, iyi si buriya ni akantu gato cyane, ni nko gufata ururo, ukarufata ku buryo abantu batabasha no kurubona ariko noneho ibaze urumanitse hano kugira ngo buri muntu wese aho ari mu Rwanda azarubone, urumva uko rwaba ari ruto?”

“Iyi Si turiho ni nk’urwo ruro, kari aho, kamanitse ahantu kandi hari n’ibindi bintu byinshi nabyo bimanitse uko birimo izuba, ukwezi n’inyenyeri zibarirwa muri miliyari.”

Perezida Kagame yavuze ko ibi bikwiriye kwereka abantu ko ntacyo baricyo, bikababuza no kwigira ibitangaza.

Ati “Ubitekereze utyo urebe ahantu Isi yabaye ako kantu gato nk’ururo noneho wibaze uti ubu se njye wicaye aha hantu muri iki cyumba ubwo noneho umuntu akubona ate? Akubara ate? Isi yose yabaye nto, u Rwanda rwabaye ruto, hanyuma se wowe? Ibyo nibyo byaguha kumva birenze uti ariko ubundi turi iki? Tuva he? Tujya he? Ibyo se ubwabyo ntibyatuma witonda ugacisha make?”

“Kenshi njya mbaza abantu rimwe na rimwe, hano ku Isi hari abantu bibagirwa ibyo navugaga bakagenda bikubita mu gituza bavuga ko ari ibitangaza, n’ibihugu ubwabyo kuri Iyi si ari n’ababiyobora, ni bato nk’uko nabivugaga.”

Nubwo utambona mu Misa buri Cyumweru ntacyo undusha

Mu rwego rwo kubana kuri iyi Si neza, Perezida Kagame yagaragaje ko abantu bakwiriye kumvikana kandi bagashyira imbere amahoro no kuyahana ndetse buri wese akagira umwanya wo kuba uwo ashaka.

Ati “Muri uko gusenga rero nibwira ko bimwe muri byo aribyo dukwiriye kuba twibuka kandi buri muntu wese afite uko yasenga kuko nta buryo bumwe bwo gusenga, nta buryo bumwe bwo gushima.”

Yavuze ko muri uko gusenga kandi abantu bakwiriye kuzirikana ko babikora mu buryo butandukanye, ku buryo ujya mu Misa buri munsi adakwiriye kumva ko hari icyo amurusha kuko atajyayo.

Ati “Ubu nanjye rimwe na rimwe mubona mutambona mu Misa buri Cyumweru, ntibivuze ko wowe ujya buri munsi ufite icyo undusha, nta na busa, ubwo ni uburyo bwawe, nanjye mfite ubwanjye, icyangombwa ni uko tuba twabonye wa mwanya tugashima, tugasenga, tugakunda tukabana.”

Aya masengesho yo gusengera Igihugu yatangiye gutegurwa mu 2016, aho abayobozi bakiri bato bahurira hamwe bagafatanya gusengera igihugu, gushima Imana ndetse bakanagira ibiganiro bishingiye ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirebana n’ubuyobozi.

Umwe mu bari batumiwe ku yo kuri iyi nshuro ni Pasiteri Yves Castanou ukomoka mu Bufaransa ndetse akaba n’umwe mu bashinze itorere rya Impact centre chrétien rikorera muri icyo gihugu.

Uyu mugabo yagaragaje ko iyo urebye aho u Rwanda rwavuye mu myaka 28 ishize, usanga ibyakozwe ari ukuboko kw’Imana kwari ku bayobozi barangajwe imbere na Perezida Kagame.

Ati “Ibi ni ukuboko kw’Imana, ukuboko kw’Imana niko kuri ku Muyobozi w’Igihugu n’abandi bayobozi babashije kugera kuri bino byose. Munyemerere dukomere Imana amashyi niba mwizera ko Imana ariyo yakoze ibikomeye muri iki gihugu.”

Yakomeje avuga ko kubera imiyoborere myiza ya Perezida Kagame, ari umwe mu bo yigiraho kuyoboraNdahiro Moses uyobora Rwanda Leaders Fellowship itegura aya masengesho yashimiye Perezida Paul Kagame kuba yigomwe umwanya bigendanye n’inshingano nyinshiPasiteri Yves Castanou ukomoka mu Bufaransa yavuze ko iyo usubije amaso inyuma ukareba u Rwanda mu myaka 28, ukareba n’aho ruri uyu munsi usanga ibyabaye bifitwemo uruhare n’Imana ndetse ukuboko kwayo kukaba kuri Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko abantu bashobora kugira uburyo butandukanye bwo gusenga, icy’ingenzi ari ukubana, gukundana no kubahanaAya masengesho yo gusabira Igihugu aba buri mwaka agahuriza hamwe abantu bo mu nzego zitandukanye

Related Articles

Leave a Comment