Home Inkuru Nyamukuru Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kiraburira abacururiza muri karitsiye, badatanga fagitire ya EBM.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kiraburira abacururiza muri karitsiye, badatanga fagitire ya EBM.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kiraburira utubari, amarestora na za butiki byo muri karitsiye, ko abazafatwa badatanga inyemezabuguzi (fagitire) za EBM kuri buri kintu cyose kugurishijwe, n’ubwo yaba irobo y’umunyu, bagomba kubihanirwa nta kujenjeka.

Abacuruzi bose mu Rwanda bagomba kuba bafite imashini za EBM, utayifite akaba agomba kugira mudasobwa cyangwa telefone igezweho (smart phone), birimo application (App) ya RRA itanga ubutumwa (message) bwa EBM.

Komiseri wungirije ushinzwe Abasora akaba n’Umuvugizi wa RRA, Jean Paulin Uwitonze, avuga ko umuntu wese ucuruza asabwa gushyira App ya EBM muri telefone cyangwa muri mudasobwa ye nk’uko bashyiramo whatsapp, gusa bikaba ngombwa kubanza kuyisaba muri RRA.

Uwitonze agira ati “Fagitire ya EBM ubundi igomba gutangwa ku kintu cyose ugurishije, turimo kubibona ndetse twanaburiye amaresitora, utubari n’amabutiki, hari abo muri karitiye ubona bacuruza amafaranga menshi.”

Ati “N’ubwo bakwanga kumva, baracyategereje ngo ’turabageraho’, ubwo nituza n’ibihano bizaba bigendanye, ihazabu ku kudakoresha EBM ni ibihumbi 200Frw, hakaza kwiyongeraho n’umusoro wa TVA wari ugiye kongerwa ku kintu cyafashwe wikuba inshuro 10.”

Uwitonze asaba abacuruzi bose kwigana bagenzi babo bo muri za ‘Supermarket’, aho bo ngo bagurisha akantu gato nka buji y’amafaranga 50Frw bakayitangira inyemezabuguzi ya EBM.

Avuga ko buri cupa ry’inzoga cyangwa irya soda, irobo y’umunyu n’ibindi, ngo bigomba gutangirwa inyemezabuguzi ya EBM.

Uwitonze avuga ko utumashini twa EBM duhari ariko tutagenewe buri mucuruzi kubera ubuke bwatwo hamwe n’amabwiriza aduherekeza iyo badutanze, ariko App ya EBM yo igashyirwa muri mudasobwa cyangwa muri telefone ku buntu.

Uwitwa Muhire ucuruza butiki y’ibintu bitandukanye, avuga ko kwandika muri telefone buri kantu kose kaguzwe, imbere ye haba hari umurongo w’abantu benshi ngo bitapfa kumworohera, ndetse ko atamenya no gukoresha EBM atabihugukiwemo.

Muhire ati “Bazadusobanurira uko umuntu yabigenza kuko ntabwo tubizi, ntabwo tuzi n’inzira byacamo. Nk’ubu umuntu araza ati ’mpa irobo y’umuceri’, undi akagusaba umunyu wa 100Frw, undi agasaba ibishyimbo bya 150Frw, igitunguru cya 50Frw,…muri make sinzi uburyo ibyo bintu umuntu yabisohorera fagitire.”

Mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize wa 2022, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje bamwe mu bafatiwe mu makosa yo kudatanga inyemezabuguzi za EBM bagera kuri 236, ndetse n’abatubije umusoro bagera kuri 58.

Related Articles

Leave a Comment